RURA
Kigali

KNC arashinja abanyamakuru kwica Shampiyona y'u Rwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/03/2025 7:25
0


Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles yavuze ko shampiyona y'uyu mwaka iri hasi ndetse ashinja abanyamakuru kuyica bakabiriza ibintu bidahari. ‎



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo Gasogi United yari imaze kunganya na AS Kigali 0-0 mu mukino wo ku munsi wa 22 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium.

‎‎KNC yavuze ko nubwo batajya bapfa gutsinda AS Kigali ariko bari mu rwego rumwe kuko itabatsinda ngo itware igikombe.

‎‎Ati"Buriya iyo tuvuzengo AS Kigali itajya ikoraho,ibyiza byo mu Rwanda nuko ikipe yabaye iya kabiri kugeza ku ya 14 zose ziba z'iri mu cyiciro kimwe kereka wenda uvuga ngo AS Kigali irabatsinda ikabatwara ibikombe ibyo nabyumva ariko ubusanzwe ni ikipe iri mu rwego rumwe n'urwacu cyangwa iri no munsi yacu".

‎‎Yavuze ko shampiyona y'uyu mwaka iri hasi kurusha izindi zabayeho ndetse avuga ko abanyamahanga baza mu makipe baba bari ku rwego rwo hasi.

‎‎Ati"Ni Shampiyona iri hasi kurusha izindi zose zabayeho. Ubuse ayo amakipe muha umwanya munini mu itangazamakuru mubona akina ibiki? Ntacyo. Ndakubwiza ukuri mubirebe.

‎‎Abanyamahanga baza ni abahe? Hari n’abo tugiye gutegera mu kanya (gusezerera). Ibyo mvuze mubikurikirane ni abanyamahanga bangahe bamaze gusezererwa na mbere y’uko shampiyona irangira?”

‎‎Perezida wa Gasogi United yavuze ko abanyamakuru bari mu bica shampiyona aho bagenda bagakabiriza ibidahari.

‎‎Yagize ati "Aya makipe (akomeye) mbona ariyo asigaye afite ibiganiro by’imikino namwe mwitekerezeho. Ni mwebwe mwica shampiyona, muragenda mugakabiriza ibintu mutaka, mukavuga ukuntu ingona zaje zigiye kuguguna abantu , ariko wajya kureba ugasanga nta kintu kirimo.

‎‎Niba mushaka ko umupira uba umupira, muve mu bufana. Reka mbonereho no kubibabwira mwishe umupira, mwishe Shampiyona, murabeshya rubanda.”

‎‎Nyuma y'uko Gasogi United inganyije yakomeje kuba ku mwanya wa 9 n'amanota 27 naho AS Kigali yo ijya ku wa 3 n'amanota 34.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND