RURA
Kigali

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo mu ikipe imwe mu gikombe cy'Isi cy'ama-Club?

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/03/2025 7:19
0


Hari amakuru amaze iminsi acicikana ko abakeba babiri, Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora kwisanga bakinana mu ikipe imwe ya Inter Miami ubwo izaba iri mu gikombe cy'Isi cy'ama-Club gusa bikomeje guhakanwa. ‎



‎Mu mpeshyi y'uyu mwaka nibwo Cristiano Ronaldo arasoza amasezerano mu ikipe ye ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite ndetse kugeza kuri ubu nta makuru ahari yemeza ko azongera amasezerano muri iyi kipe.

A‎ha niho ibinyamakuru birimo Talk Sport byahereye byandika ko ikipe ya Inter Miami yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika isanzwe ikinamo Lionel Messi irimo irashaka kuzamusinyisha amasezerano y'igihe gito ubundi akazayikinira igikombe cy'Isi cy'ama-Club gusa.

‎‎Ngo Cristiano Ronaldo nyuma yo gukina iki gikombe kizakinwa hagati ya tariki ya 15 Kamena kuzageza tariki ya 13 Nyakanga yazahita asinyira indi kipe aho binashoboka ko yaba yongereye amasezerano muri Al Nassr.

‎‎Ibi umunyamakuru ukomeye mu bijyanye no kumenya amakuru y'igura n'igurisha ku bakinnyi, Fabrizio Romano yabihakaniye kure avuga ko nta biganiro byigeze bibaho hagati ya Ronaldo na Inter Miami byo kuba yayerekezamo.

‎‎Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni abakinnyi babayeho bahanganye mu myaka myinshi haba mu gutwara ibihembo by'umukinnyi ku giti cye ndetse no guhangana mu makipe cyane cyane ubwo umwe yari agikina muri Real Madrid naho undi akina muri FC Barcelona.

‎Bamaze guhurira mu kibuga inshuro 31 aho Messi yatsinzemo 16, Cristiano agatsindamo 11 mu gihe banganyijemo 9.

‎‎Baheruka guhurira mu kibuga muri Mutarama 2023 ubwo Paris Saint-Germain yakinaga n'abakinnyi b'intoranywa bakina muri shampiyona ya Arabia Saudite barimo na Cristiano.

Cristiano Ronaldo na Lionel Messi baheruka guhurira mu kibuga muri 2023

Amakuru yavugaga ko Cristiano na Messi bashobora gukinana si yo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND