Nyuma yo gukorana n’umuhanzi wo muri Haiti, Joé Dwèt Filé, Burna Boy yatangaje ko yungutse izina kuri ubu azajya yitwa Jean Béna Dieudonné.
Ni
ubutumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X agaragaza ko yasubiranyemo indirimbo ‘4
Kampé.’ N’umuhanzi w’umufaransa ukomoka muri Haiti, Joé Dwèt Filé.
Mu
butumwa buherekeza ifoto yakoresheje amenyekanisha iyi ndirimbo, Burna Boy
yagize ati “Ubu nitwa Jean Béna Dieudonné.”
Burna
Boy asanzwe afite amazina menshi kandi yamamaye haba muri Africa ndetse no ku
Isi hose. Ayo mazina ni;
Burna
Boy: Niyo mazina koresha y’ubuhanzi akaba ari nayo mazina ye yamamaye mu mwuga
we w’ubuhanzi. Burna ryavuye mu mazina ye asanzwe ‘Damini Ebunoluwa Ogulu’
hanyuma Boy ni ako yongeyeho akiri umwana ndetse rirafata.
African
Giant: Ni izina yafashe kuva mu mwaka wa 2019 nyuma yo gukora album yise ‘Africana
Giant’ ikaba yaramamaye cyane imuhesha ikuzo ku isi hose. African Giant
yashakaga kwigaragaza nk’umuhanzi wa mbere w’indashyikirwa muri Africa.
Odogwu:
Ni izina yiyita rifite inkomoko mu rurimi rwa Igbo. Iri zina rigaragaza umuntu
wubashywe, ufite ijambo rikomeye kandi ufite byinshi yagezeho. Burna Boy kandi
yaje no guhimba indirimbo yise ‘Odogwu’.
My name is now Jean Béna Dieudonné 🇭🇹 https://t.co/prN8OTFmbu
— Burna Boy (@burnaboy) March 27, 2025
TANGA IGITECYEREZO