Mu Isi ya none, ikoranabuhanga rirakataje n’ubwo rishyirwamo imbaraga nyinshi bizarangira rigiriye akamaro umubare muto cyane w’abantu ku Isi abandi babeho nabi.
Kuri
ubu, nshobora kumva nshaka guhimbira cyangwa se kwihimbira indirimbo ifite
ubutumwa nshaka nkayikora mu gihe kitarenze iminota 2 kandi ikampa ibyo nkeneye
byose haba mu magambo, injyana kuruta kujya kubishakisha hirya no hino rimwe na
rimwe ntibiboneke.
Ibyo
byose byumvikanisha akamaro k’ikoranabuhanga rya Artificial Intelligence (AI)
mu buzima bwa muntu ariko na none iyo nikoreye ya ndirimbo, mba nsubije ku
isuka abahanzi barenga 10 nari kumvira indirimbo zabo bakinjiza ahubwo nkaba
ninjirije umunru umwe gusa.
Ni
ibintu bikomeza gutera imbere buri munsi kuko Porogaramu za AI zikora imiziki,
zikomeje kwiyongera umunsi ku wundi kandi zigatanga umuziki mwiza utapfa
gutandukanya n’uwabantu basanzwe.
Muri
iyi minsi, hari porogaramu nka AIVA, Amper Music, na OpenAI Jukebox zishobora
gukora indirimbo zitunganye kandi zujuje ibisabwa nta mwanditsi cyangwa
umuhanzi uzigizemo uruhare. Izi porogaramu zifata ingero z’indirimbo zabayeho
zikagenderaho mu gukora inshya, zishobora kumvikana mu matwi nk’aho zakozwe
n’abantu basanzwe.
Mu
mwaka wa 2023, AI yakoze indirimbo isa neza n’iz’umuhanzi Drake, aho abantu
benshi batashoboye gutandukanya ijwi rya Drake n’iryo ryakozwe na AI.
Indirimbo
‘Heart on My Sleeve’, yakozwe na AI ikoresheje amajwi asa n’aya Drake na The
Weeknd, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko isibwa kubera ikibazo
cy’uburenganzira bw’ibihangano n’amajwi.
Iyi
ndirimbo yari yashyizwe hanze n’umuntu ukoresha urubuga rwa TikTok witwa Ghostwriter977.
Izi
porogaramu za AI zifashisha indirimbo ziriho n’amagambo yazo, imidiho yazo,
hanyuma ikazivangavanga igakoramo indirimbo imwe ijyanye n’ibyifuzo by’ushaka
indirimbo.
Ibi
byateje ikibazo gikomeye mu bijyanye n’uburenganzira bw’abahanzi (copyright),
kuko bishobora gutuma abantu benshi batakaza amahirwe yo kubona inyungu ku
bihangano byabo.
Mu
mwaka wa 2023, umuhanzi Grimes yatangaje ko yemera ko abantu bakoresha ijwi rye
muri AI, ariko akifuza ko amafaranga avuye kuri izo ndirimbo yamugeraho. Ibi
byagaragaje ko hari uburyo AI ishobora gutuma abahanzi badasigara inyuma, ariko
bigasaba bacanye ku maso.
Nyamara
n’ubwo abahanzi babona amafaranga macye ku yinjiye binyuze mu ijwi rye
ryakoreshwejwe na AI, benshi mu bafite Recording Labels batangiye gushaka uko
babenguka AI bakagabanya abakozi nka producers, abahanzi ahubwo bagakoresha AI
kugira ngo bashore macye barye menshi.
Ibi
byongera guta mu rwobo rw’intare abahanzi bakigendera ku ijwi ryiza ry’umwimerere
rimwe na rimwe usanga nta bundi buhanga bishyingikrije hirya yo kugira iryo jwi
ryiza.
Nyamara
n’ubwo AI itari yashobora guhimba indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi
nk’uko abahanzi bo hambere babikoraga, AI ifite umwihariko wo kuba yaha
ubutumwa butomoye umuntu umwe uri kuyikorsha kuko yanayandikira amagambo y’indirimbo
hanyuma nayo ikaririmba.
Ku
ruhande rw’abahanzi, haracyasabwa agatuza kuko uko AI irimo itera imbere,
bizaba mu nyungu za bacye abandi bose bagasubira ku isuka yewe hatibagiranye n’abahanzi
bari barigaruririye imitima ya benshi kubera amajwi yabo.
AI irakataje mu gukora ku munwa abahanzi
Umva urugero rw'imwe mu ndirimbo zakoreshejwe AI kuva ku magambo kugera kuri beat
TANGA IGITECYEREZO