Kim Kardashian, icyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro, yongeye kugaragaza impamvu ikomeye yatumye yiyemeza guharanira ivugururwa ry’amategeko agenga amagereza.
Mu kiganiro The
Kardashians cyo ku wa Kane, uyu mugore w’imyaka 44 yasangije abakunzi be uko
ibihe by’ubwangavu bwe byamufashije kubona ko hari abatari bakwiye gufungwa,
bityo bigatuma agira inyota yo guharanira uburenganzira bwabo.
Kim Kardashian, ari kumwe n’abavandimwe we Kendall Jenner, Scott Disick n’inshuti ye Olivia Pierson, basuye abagororwa i Sacramento bari muri gahunda ibaha amahirwe yo kurangiriza igifungo cyabo mu kigo cy’imyitozo y’abazimya inkongi z’imiriro. Abo bagororwa, bari munsi y’imyaka 26, bari bamaze iminsi bafasha kuzimya inkongi zabaye muri Leta ya California.
Mu kiganiro
cyimbitse yagiranye n’abo bagororwa, Kim yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere
muri gereza y’abagore, aho yahuye n’umugororwa wamubwiye inkuru itangaje
y’uburyo yafunzwe nyuma y’uko umukunzi we amutumye kujya kumufatira
ibiyobyabwenge. Ibi byahise bimwibutsa uko na we akiri umwangavu yigeze kujya
gufatira ibiyobyabwenge inshuti ye Ecstasy mu nzu yabagamo.
Yagize ati: “Natekereje nti 'ese iyo ibintu bigenda nabi?' Iyo mpura n’ibibazo nk’ibi byo
gufungwa, nari kugira umuntu umpagararira kuko data yari umunyamategeko. Ariko aba
bo nta muntu bafite wo kubafasha,”
Iyi nkuru y’uwo
mugororwa hamwe n’uburambe bwe bw’ubwangavu byamuhaye imbaraga zo gukomeza
guharanira ivugururwa ry’amategeko y’amagereza. Kim yavuze ko se Robert
Kardashian wahoze ari umunyamategeko ukomeye, ari we wamutoje gufasha abandi,
kandi buri gihe yumva ko akomeza umurage we mu bikorwa nk’ibi.
Yagize ati “Buri gihe
uko ngize amahirwe yo gusura amagereza, ndushaho kumva ko ngomba gukomeza
guharanira ubutabera bw’aba bantu. Ni byo bituma ndushaho gushishikarira kurangiza
amasomo yanjye y’amategeko.”
Muri Kanama 2024, Kim yasuye gereza y’abagororwa bazimya inkongi maze atangaza ko ari gahunda yihariye kuko ifasha abafungwa kubona amahirwe mashya yo gukorera igihugu no gusiba ibyaha byabo mu nyandiko z’amategeko.
Abagororwa bazimya inkongi
bahembwa hagati ya $5.80 na $10.24 ku munsi, ariko iyo bari mu kazi kadasanzwe
bahembwa $1 ku isaha. Kim yasabye Guverineri wa California, Gavin Newsom,
kongera ayo mafaranga kuko akazi k’aba bantu ari ingirakamaro cyane.
Ati “Aba bagororwa
bakora amasaha 24 adasiba, bagerageza gukiza ubuzima bw’abantu no kurengera
imitungo yabo, nyamara bahembwa intica ntikize. Ni ngombwa ko Leta ibaha
agaciro bakwiye,”
Kim yavuze ko
urugendo rwe rwo guharanira ubutabera rugikomeje kandi ko azakomeza gukora
ibishoboka byose kugira ngo abari muri gereza bahabwe amahirwe yo kongera
kubaka ubuzima bushya.
Kim
Kardashian yavuze ko ubuzima bwe bw’Ubwangavu bwamuteye gushyigikira ivugururwa
ry’amategeko agenga amagereza.
Kim yavuze ko ibyo yanyuzemo mu bwangavu bwe bimutera gushyigikira guhindura amategeko agenga amagereza
TANGA IGITECYEREZO