Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere, yasoje Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya 5 ryitabiriwe n'abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza aho bose hamwe ari intore 233, rikaba ryaraberaga mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera.
Minisitiri Claudette Irere yibukije impamvu Guverinoma yagaruye Itorero, anibutsa intore icyo zitezweho. Yagize ati: “Itorero ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwashatse bikomoka mu muco wacu mu nzira yo kongera kwiyubaka ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yashobotse kubera amacakubiri yabibwe n’abakoloni nyuma yo gusenya umwimerere wacu badusanganye bagakuraho ibyo twari dushingiyeho birimo n’Itorero bakimika ibyabo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere, yanavuze ko u Rwanda mu cyerekezo 2050 rwahisemo kubaka indangagaciro zishingiye ku muco nyarwanda no gushyira imbaraga mu Itorero ry’Igihugu rikaba ishuri ry’uburere mboneraguhugu ritoza Abanyarwanda kurushaho kugira indangagaciro n’umuco wo kwigira.
Yagarutse kandi kuri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, avuga ko ishimangira cyane cyane kwimakaza ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro nyarwanda z’ubupfura, ubudahemuka, gukorera mu mucyo, kurwanya akarengane no kutihanganira ruswa mu Banyarwanda, mu miryango, mu nteganyanyigisho z’amashuri no mu rubyiruko. Ibi bizagerwaho ari uko Itorero rikora neza kubufatanye bw’Abanyarwanda muri rusange.
Yasoje agira ati: ”Ntore musoje iki cyiciro, tubategerejeho kubakira ku byo mwahawe mu Itorero nk’uburyo Igihugu cyashyizeho bwo kubaha ubumenyi bwuzuzanya n’ubwo mukura mu ishuri bigatanga umusingi ukomeye wo kubakiraho ahazaza h’Igihugu cyacu. Ubumenyi mwahawe, muzabukoreshe mu mpinduka nziza mu mashuri makuru na kaminuza mwaje muturukamo.”
Nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'uburezi ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, mu minsi 10 zihamaze, Intore 233 zaturutse mu byiciro by’Ubuyobozi bw’Abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru zahawe ibiganiro, inyigisho n’imikoro zitozwa ingangaciro na kirariza bibategurira kuba abakozi n’abayobozi barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo ikwiriye.
Hasojwe Itorero Intagamburuzwa icyiciro cya 5 ryitabiriwe n'abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri makuru na za kaminuza
TANGA IGITECYEREZO