Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki ku izina rya The Ben, yatangaje ko atabona amagambo meza yumvikanisha neza uburyo yiyumva nyuma y’uko yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye na Uwicyeza Pamella, ariko abikubira mu ijambo rimwe akavuga ko bidasanzwe.
Nyuma yo kubyara, umugabo agira ibyiyumviro bitandukanye bitewe n’imiterere ye, uko abyakira, ndetse n’imibanire afitanye n’umugore we. Hari byinshi bigaragazwa bijyana n’uburyo umugabo yiyumva nyuma y’uko yibarutse imfura ye birimo nk'ibi bikurikira;
Akenshi abagabo bumva bishimye kuba babonye umwana wabo, bakumva ko ari intambwe ikomeye mu buzima.
Benshi bumva ko bagize uruhare mu kurema ubuzima bushya, bityo bakumva ko bagiye kuba ababyeyi bashoboye.
Kuba umubyeyi bijyana n’ibitekerezo byinshi by’uko azitaho umwana, akamuha urukundo, ndetse akanamufasha kuzagira ejo heza.
Abagabo bamwe bumva ko ubuzima bwabo bugiye guhinduka cyane, bigatera ubwoba cyangwa impungenge ku buryo bazitwara nk’ababyeyi.
Buri mubyeyi aba ashaka ko umwana we azagira ubuzima bwiza, bikamutera gutekereza ku burere azamuha no ku buzima bw’imibereho.
Abagabo benshi bagira impuhwe no kwiyumvamo kurushaho kuba hafi y’umugore wabo nyuma yo kubona uburibwe yanyuzemo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko kwibaruka “Ni ibintu bitagira uko bisa”. Ati “Kubyara ni umugisha! Iyo ugize Imana bikaba bitagize ikindi kibazo kibamo, ni n’umugisha urenzeho. Ndashima Imana ko yangize umubyeyi.”
Yavuze ko atigeze ahindura amazina y’umwana we kuko na ‘Paris’ ryavuzwe mbere ririho. Ati “Amazina yose ariho, naryo ririho rwose [Umwana yitwa ‘Luna Ora Paris Icyeza Mugisha’]”
Abajijwe niba yiteguye gufasha umwana we gukora umuziki, yasubije ko “Umwana yihitiramo, ukamwereka inzira nziza, nibaza ko ari rwo ruhare tuzakora nk’ababyeyi, ndetse n’ibindi Imana izagena. Hanyuma, umwana uramureka akihitiramo, ahubwo ukamufasha mu cyo yihitiyemo. Nibaza ko ariko bizagenda.”
Atangaje ibi mu gihe umuririmbyi mugenzi we Diamond wo mu gihugu cya Tanzania yamuhaye impundu, nyuma yo kumenya ko yibarutse imfura ye.
Aba bombi basanzwe bafitanye ubushuti bwihariye, ndetse bakoranye indirimbo ‘Why’. The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko afite indirimbo ya Kabiri yakoranye na Diamond izasohoka mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uyu mwana wa The Ben na Uwicyeza yavutse afite ibiro 8Pounds (LBS), bivuze ko apima 3.62874 Kilograms (Kg). Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu byinshi ubusanzwe umwana uvuka afite hagati ya 2.5Kg na 4Kg.
Ibi bivuze ko umwana uvukanye 3.62874 Kg aba ari mu rugero rusanzwe bw'abana bavuka. Ariko, ni ngombwa ko abaganga bakurikirana ubuzima bw'umwana kugira ngo barebe niba akura neza kandi afite ubuzima bwiza.
Uyu mwana wa Mugisha na Uwicyeza kandi afite uburebure bwa 21 inches (In), arareshya na 53.34 centimetres (CM).
Mu Rwanda, kimwe no mu bindi bihugu uburebure busanzwe bw'umwana uvuka buba hagati ya 45Cm na 55 Cm. Ibi bivuze ko umwana ufite 53.34 Cm aba ari mu rugero rusanzwe rw'uburebure bw'abana avuka.
Mu mazina yahawe uyu mwana wa The Ben, hagaragaramo irye 'Mugisha', ni mu gihe Uwicyeza, yahisemo kumwita 'Icyeza' rikomoka ku izina rye Uwicyeza.
Inyandiko zivuga ku izina Luna ryiswe uyu mwana, zigaragaza ko rikomoka ku ijambo ry'Ikilatini risobanura Ukwezi. Mu mico myinshi Luna ifatwa nk'imana y'Ukwezi, cyane cyane mu myemerere ya Kera y'Abaroma.
Izina Luna rikunze gukoreshwa ku bakobwa, rikaba rifitanye isano n'ijambo 'Lunar' rikoreshwa mu ndimi z'amahanga risobanura ibijyanye n'Ukwezi.
Izina 'Ora' ryahawe uyu mwana ryo rifite ibisobanura byinshi. Icya mbere risobanura Umucyo cyangwa urumuri- Mu rurimi rw'Igiheburayo 'Hebrew', rinasobanura umwigisha cyangwa umwarimu
Mu cyongereza ho risobanura umwuka cya The Ben na Pamella baganira ku kuzita izina ‘Paris’ umwana wabo bashakaga kumvikanisha ko ari umuntu ukunzwe, kuko mu bisobanuro bya Paris birimo.
Abantu
benshi bazi Paris nk’umujyi w’abakundana cyangwa se umujyi w’urukundo, ariko
igisobanuro cya nyacyo cy’uyu mujyi ni umuntu urinda ikiremwamuntu, cyangwa se
ukibungabunga.
The Ben yatangaje ko umwana we w’umukobwa aherutse kwibaruka yamwise ‘cyeza Luna Ora Paris Mugisha’
The
Ben yavuze ko kwibaruka ari umugisha, kandi ashima Imana yabanye n’umugore we
mu gihe cyo kwibaruka
Uyu mwana w’umukobwa yavukiye mu Mujyi wa Brussels mu gihugu cy’u Bubiligi
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO