Ejo ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, Polisi y'u Rwanda, Urwego rw’Igihugu ngenzura mikorere(RURA) n'abandi bafatanyabikorwa, bagiranye inama n'abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali.
Nk'uko byatangajwe na polisi y'u Rwanda, iyi nama yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu Karere ka Nyarugenge, aho yitabiriwe n'abasaga 6000 bibumbiye muri Koperative 'Umurimo unoze motari' ihuza abatwara moto bakorera mu Mujyi wa Kigali.
Habiryayo Aloys, Umuyobozi wa Koperative umurimo unoze motari, yashimiye Polisi y'u Rwanda na RURA ku mikoranire myiza babagaragariza, asaba abagize koperative kudapfusha ubusa aya mahirwe, bakarushaho kubahiriza ibyo basabwa mu rwego rwo kunoza imikorere no kwirinda impanuka.
Habiryayo yagize ati: “Tumaze imyaka ibiri dukora ariko tutaragira inama nk’iyi ku banyamuryango ba koperative bose. Turashimira Polisi y'u Rwanda n’urwego rw’igihugu ngenzura mikorere, dukorana nabo umunsi ku wundi, kuba bahuye natwe kugira ngo tuganire, abakora umwuga w’ubumotari bongere bibutswe uruhare rwabo mu gukumira impanuka zo mu muhanda n'imikorere myiza igomba kubaranga kugira ngo babashe kwiteza imbere.”
Yabamenyesheje ko buri munyamuryango wa koperative uyu munsi atahana ikarita izajya imara amezi atandatu, iriho na nimero bazajya bahamagara mu gihe bahuye n’ikibazo, buri wese yihatira kuba ijisho rya mugenzi we.
Umuyobozi wungirije mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, unashinzwe gukurikirana abamotari by'umwihariko, Chief Superintendent of Police (CSP) Vincent Habintwari, yavuze ko uruhare rw'abatwara abagenzi kuri moto rukenewe mu rwego rwo kurwanya impanuka no gukemura bimwe mu bibazo bahura nabyo.
Yagize ati: “Turashaka ko mugaragaza ubufatanye n’imikoranire myiza kuko iyo abantu bakorera hamwe bafite umugambi umwe babasha kugera ku ntego y’icyo biyemeje. Nidukorera hamwe tukaba abafatanyabikorwa bizadufasha kwirinda amakosa yose ashobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.”
CSP Habintwari yababwiye ko umwuga w’ubumotari ari umwuga wubashywe kandi utunze imiryango ari yo mpamvu bakwiye kuwukora bafite intego, batanga serivisi nziza, bafite ikinyabupfura, isuku, ubwishingizi, perimi, pulake zigaraga n’ibindi byangombwa byose kandi birinda amakosa yose yateza impanuka.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe ubwikorezi muri RURA, Akingeneye Christine, yababwiye ko ubwishingizi bwa moto, bwagenewe abantu babiri bityo ko badakwiye gutwara abarenze umubare w’ubwishingizi kandi bakajya batandukanya ubwishingizi bw’ikinyabiziga bwo gutwara abagenzi n'ubuhabwa moto yo gutemberaho no kujya bihutira kwiyandikishaho ibinyabiziga mu guhe habayeho kubihererekanya.
TANGA IGITECYEREZO