Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari umaze imyaka 7 kuri uyu mwanya.
Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Perezida Paul Kagame yoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Nk'uko bigaragara mu myanzuro y'iyi Nama y'Abaminisitiri, Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Yasimbuye (Rtd) Jeannot Kibezi Ruhunga wari waragiye kuri uyu mwanya muri 2018 ubwo Perezida Kagame yashyiragaho abayobozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB).
Col Pacifique Kabanda yari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, umwanya yashyizweho muri Gicurasi 2024, mu mpinduka Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.
Mu bindi byemejwe muri iyi nama y'Abaminisitiri harimo ibijyanye na gahunda yo guteza imbere inganda, kunoza imitangire ya serivisi no guhanga ibishya hagamijwe kwihutisha iterambere ry’Igihugu, harimo ishyirwaho ry’ikigega cyo gushyigikira urwego rw’abikorera (PSSF) hagamijwe gufasha inganda zitunganya ibicuruzwa n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda yagizwe umuyobozi wa RIB
Imyanzuro y'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri
TANGA IGITECYEREZO