RURA
Kigali

UNICEF yakuyemo akarenge: Maitre Gims akomeje kwinangira ku gitaramo yahuje no gutangiza #Kwibuka31

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/03/2025 12:42
0


Abari gutegura igitaramo bavuga ko ari icy’ubugiraneza ‘Solidarité Congo’ bagaragaje ko ntakizasibya kuba kwacyo, kuko kigamije gufasha abana bahuye n’ingaruka z’intambara iri hagati y’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23.



Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, bagaragaza ko kizaba ku wa 7 Mata 2025 mu nyubako ya Accra Arena, ku munsi u Rwanda n’Abanyarwanda bazatangiriraho icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Mu ntangiriro za Werurwe, abayobozi mu nzego zinyuranye z’u Rwanda bamaganye iki gitaramo cyane, kuko tariki ya 7 Mata ari itariki itangiriraho Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Gusa abategura iki gitaramo, barimo Gims na Youssoupha, batangaje ko bahisemo iyo tariki bidashingiye ku cyemezo cya Politiki.

Nubwo hari impaka n’ibyifuzo byo ku cyegeza imbere byatanzwe n’abayobozi b’u Rwanda ndetse n’u Bufaransa, abategura iki gitaramo bashimangiye ko kizaba tariki 7 Mata 2025. Mu itangazo ryabo bagize bati “Solidarité Congo izaba tariki 7 Mata.”

Nubwo bagiye batekereza kugishyira inyuma, abateguye iki gitaramo bavuga ko itariki yatoranyijwe bitewe n’uko ari yo abahanzi n’aho kizabera babonaga bibashobokeye cyangwa se biboroheye.

Umuyobozi wa Sony Music Francophone Africa, Elvis Adidiema, yagize ati “Twese twemeranyije ko bitari ubushake bwacu, kandi iki gikorwa kigamije gufasha abakene. Twiteguye kuganira n’amashyirahamwe afite impungenge ku gitaramo."

Abategura igitaramo bavuga ko kigamije “gutanga ubutumwa bw’amahoro”. Bagaragaje ko Perezida wa RDC n’uwa Rwanda bagiranye ibiganiro i Doha, bityo kugumana iyi tariki bifite icyo bisobanura mu buryo bwa Politiki.

Mu ntangiriro za Werurwe, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura, yavuze ko guhitamo iyi tariki ari “igikorwa kibabaje cyane.”

UNICEF, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bw’abana, ryari ryaremeye gufatanya n’abategura iki gitaramo, ryatangaje ko ryisubiyeho rivamo.

Icyo gihe, UNICEF yatangaje ko itacyifatanyije n’igitaramo cyateguwe na Gims, umuhanzi uzwiho amagambo ashishikariza urwango, cyane cyane ubwo yavugaga ngo “Ntabwo ushobora guhosha umutsi w’Umututsi ukoresheje umutobe w’’icunga.”

Abategura iki gitaramo bo bavuze ko amafaranga azakusanywa azahabwa imiryango ifasha abatishoboye i Goma, ndetse n’ishyirahamwe “Give Back Charity” ry’umuhanzi Dadju- Uyu yageragejwe igihe kinini gutaramira mu Rwanda arabyanga.

Nubwo bimeze gutya ariko, muryango “Rwandans in France”, wasabye ko iki gitaramo gihagarikwa, uvuga ko Gims ari umuntu “uzwiho amagambo ashishikariza urwango.”

RFI yanditse ko kubera impamvu z’umutekano, uyu muryango wasabye Polisi ya Paris ko yahagarika iki gitaramo. 

Umwunganizi mu mategeko Me Gisagara, uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, yagize ati “Gushyigikira abagizweho ingaruka n’iyi ntambara ni igikorwa cyiza twese dushyigikiye. Ariko ntitwemerera ko gikoreshejwe mu gukwirakwiza urwango n’ubugizi bwa nabi ku Batutsi. Ntituzabyemera na rimwe.”

Gandhi Alimasi Djuna uzwi nka Maître Gims yumvikanisha ko bateguye iki gitaramo bidashingiye kuri Politiki- Uyu muhanzi ariko azwiho kwanga Abatutsi, ndetse mu bihe bitandukanye yumvikanye abiba amacukubiri


Youssoupha ari mu bahanzi bifatanyije na Maître Gims mu gutegura iki gitaramo bahuje n’umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 Ku wa 13 Werurwe 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, riherutse gusaba ko iki gitaramo Maître Gims ari gutegura gisubikwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND