RURA
Kigali

Imyanya isanzwe ya Stade Amahoro yagizwe ubuntu ku mukino wa Lesotho

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:25/03/2025 9:37
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abafana bazitabira umukino urahuza Amavubi na Lesotho kuri uyu wa Kabiri saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bagomba kwinjira ku buntu mu myanya yahoze yishyuzwa 1000 Frw na 2000 Frw.



Uyu mukino urabera kuri Stade Amahoro, ukaba ari uwa gatandatu mu Itsinda C ry’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Muri uyu mukino Abaricara mu byiciro byisumbuyeho baragura amatike, aho ibiciro biri hagati ya 10.000 Frw na 500.000 Frw bitewe n’aho umuntu ashaka kwicara.

Iyi gahunda yo gutanga amatike ya stade ku buntu ni imwe mu ngamba zafashwe nyuma y’uko abafana benshi batabashije kwinjira ku mukino wa Nigeria mu cyumweru gishize, kubera ko Stade Amahoro yuzuye vuba.

Amavubi azakina uyu mukino asabwa gutsinda kugira ngo asubire mu myanya ibiri ya mbere mu Itsinda C, cyane ko Afurika y’Epfo ya mbere ifitanye umuki no na Bénin ya kabiri.

Kwinjira mu myanya isanzwe ya Stade Amahoro mu mukino wa Lesotho ni ubuntu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND