RURA
Kigali

Umuhanzi Amilia ukekwaho gucuruza abantu yasanganywe pasiporo 48 z'abandi

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:24/03/2025 14:12
0


Umuririmbyikazi Amelia Nambala yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu nyuma yo gufatirwa muri Sheraton Hotel i Kampala afite pasiporo 48 z'abagore mu mufuka we.



Nambala yafashwe ari kumwe na mugenzi we, Esther Nassali, ubwo abashinzwe umutekano muri iyo hoteli babasanangaga ibyo bakekaga mu mifuka yabo. Ibi byatumye bahamagara inzego z'umutekano zirimo External Security Organisation (ESO), Special Force Command (SFC), n'izindi, maze polisi ihita ibata muri yombi ibajyana kuri sitasiyo ya polisi ya Central Police Station (CPS) i Kampala kugira ngo babazwe.

Umuvugizi wungirije wa Polisi muri Kampala, Bwana Luke Owoyesigire, yemeje ifatwa rya Nambala na Nassali, avuga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gutunga pasiporo zibwe no gucuruza abantu. Ati: "Kugeza ubu, tubafunze ku cyaha cyo gutunga pasiporo zibawe, ariko tuzakomeza iperereza ku gucuruza abantu niba bananiwe gusobanura impamvu y'izo pasiporo."

Nambala yavuze ko yari mu myiteguro yo kujyana ba nyir'izo pasiporo muri Turukiya mu rugendo, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye kuri urwo rugendo kandi ananirwa kugaragaza ba nyir'izo pasiporo.

Si ubwa mbere Nambala avuzweho ibyaha nk'ibi; mu mwaka wa 2019, yashinjwaga kwambura umugabo witwa Ssekandi amafaranga angana na miliyoni 7 z'amashilingi ya Uganda, amwizeza kumubonera viza zo kujya muri Suwede ku bana be, ariko ntiyabikora.


Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byaha Nambala na mugenzi we bakekwaho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND