Wittenoom ni umudugudu uri mu ntara ya Pilbara mu Burengerazuba bwa Australia, aho habaye igikorwa gikomeye cyo gucukura no gutunganya amabuye yitwa Asbestos guhera mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20. Kuri ubu aka gace kavanywe ku ikarita y’ahatuwe muri Australia.
Amakuru atangwa n’Ihuriro ry’Abarwayi batewe n’ingaruka za Asbestos muri Australia (ADSA), agaragaza ko mu mwaka wa 1943, isosiyete yitwa Colonial Sugar Refinery (CSR) yatangije ibikorwa byo gucukura Asbestos y’ubwoko bwa "Blue Asbestos" mu misozi ya Wittenoom Gorge.
Mu myaka yakurikiyeho, uyu mudugudu waje guturwa n’abakozi n’imiryango yabo. Imibare itangwa n’inzego zitandukanye harimo na raporo zashyizwe ahagaragara n'impuguke ndetse na Guverinoma ya Australia, yerekana ko abantu basaga 20,000 baba barabaye muri ako gace hagati ya 1943 na 1966.
Harimo abarenga 7,000 bakoraga mu bucukuzi no mu nganda zitunganya Asbestos, hamwe n’abaturage basaga 13,000, barimo abagore n’abana, batuye Wittenoom igihe cy’imyaka isaga 20.
Ibikorwa byo gucukura byarangiye tariki ya 31 Ukuboza 1966, isosiyete ya CSR ivuga ko bitari bigikwiye bitewe n’igabanuka ry'ibiciro bya Asbestos ku isoko. Nyuma yaho, hatangiye kugaragara uburwayi bwatewe n’ingaruka za Asbestos, harimo kanseri izwi nka Mesothelioma, kanseri y’ibihaha, ndetse n’izindi ndwara z’ubuhumekero zikomoka kuri uru ruhererekane rw’uburozi bw’iyi myuka n’ivu ry’Asbestos.
Ubu Wittenoom ni agace kavanywe ku ikarita y’ahatuwe muri Australia, ahafunzwe imihanda ijyayo n'inyubako zirasenywa kugirango abaturage badakomeza guhura n’ingaruka z’urusobe rwa Asbestos.
Inzego z’ubuzima za Leta ya Australia zemeza ko abarenga 2,000 bamaze guhitanwa n’izi ndwara, mu gihe abandi barimo gukurikiranwa n’abaganga. Hari kandi gahunda zashyizweho zo kwandika abantu bagiye bagira aho bahurira n’Asbestos kugira ngo bahabwe ubuvuzi n’ubujyanama.
Ihuriro ADSA rikomeje gukangurira abantu kwirinda aho Asbestos ishobora kuba iri, gukomeza ubushakashatsi ku ndwara zituruka ku mwanda w’iyi myuka, ndetse no gufasha imiryango yahuye n’ingaruka zawo.Wittenoom ni agace kavanywe ku ikarita y’ahatuwe muri Australia, hafunzwe imihanda ijyayo
TANGA IGITECYEREZO