Kigali

Gushimira umukozi ikintu cyoroshye bikora ibitangaza mu kazi

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/04/2025 18:15
0


Mu buzima bw’akazi ka buri munsi, abakozi bakora uko bashoboye kugira ngo buzuze inshingano zabo, bakagera ku ntego z’ikigo. Ariko kenshi, ntibahabwa agaciro gahagije. Gushimira umukozi ni igikorwa cyoroshye, ariko gifite imbaraga zidasanzwe mu kuzamura umurava, imikorere no kuzamura urukundo rw'akazi.



Iyo umukozi ashimwe ku murimo yakoze neza, abona ko ibyo akora bifite agaciro. Ibi bituma yumva ko atekerezwaho, agashimishwa no kuba ari igice cy’itsinda rigira uruhare mu kugera kuntego z'ikigo. 

Ubu buryo bworoheje bwo kumushimira — yaba ari ijambo ryiza ry’umuyobozi, ishimwe mu ruhame, cyangwa igihembo cyoroheje — bituma icyizere cy'umukozi cyiyongera mukazi yiyongera icyizere, akagira umurava wo gukora kurushaho nk'uko Forbes ibigaragaza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ishimwe rituma ubwonko busohora dopamine — imisemburo ituma umuntu yishima. Iyo uwo munezero uhuye n’akazi, bituma umukozi agira ubushake bwo gukora neza kurushaho. Mu by’ukuri, umukozi ushimwe akora cyane, agakora neza, kandi agira uruhare runini mu guteza imbere itsinda n’ikigo muri rusange.

Nk'uko tubikesha urubuga Gallup.com gushimira kandi bikuraho icyuho gikunze kubaho hagati y’abayobozi n’abakozi. Bituma habaho ubwuzuzanye n’umubano mwiza, aho buri wese yumva afite agaciro 'The power of Small Wins'. 

Binyuze mu gushimira bituma abakozi baba abavugizi beza b’ikigo, bagatanga serivisi inoze, bakarinda ikigo igihombo giterwa no gusimbuza abakozi bahora bata akazi.

Ikigo cyita ku gushimira abakozi kiba gishoye mu ishoramari rirambye. Kuko uko umukozi yishimira akazi ke, nibwo akora neza, agashaka ibisubizo, agahanga udushya kandi akaguma mu kazi igihe kirekire. 

Mu magambo make, gushimira umukozi ntibigira gusa ingaruka nziza ku muntu ku giti cye, ahubwo bifasha n'ikigo kugera ku ntego zacyo mu buryo burambye kandi bufatika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND