Umuraperi Dany Nanone aherutse gusohora EP nshya yise "112", ikubiyemo indirimbo enye: "Ihame", "Moso Ndiyo", "Amadosiye", na "Ahazaza". Izi ndirimbo zigaruka cyane ku nsanganyamatsiko z'urukundo n'imibereho ya muntu, ndetse zinagarukamo ibice bivugaho ubuzima bwe nk'umuhanzi.
Dany Nanone aherutse kubwira InyaRwanda, ko nyuma yo gushyira hanze iyi EP azatangira urugendo rwo gutegura indi EP yise ‘911’ mu rwego rwo gushimangira ko icyerekezo cy’umuziki we ari ukumenyekana ku rwego Mpuzamahanga uko byagenda kose.
Yavuze ko asohoye iyi EP nyuma y’uko agurishije Album ye ‘Iminsi Myinshi’ kubera ko kompanyi bagiranye amasezerano ‘kandi byari mu nyungu kuri njye’.
1. Ihame
"Ihame" ni indirimbo ivuga ku rukundo ruhamye, aho Dany Nanone agaragaza ko urukundo nyarwo rugomba gushingira ku mahame akomeye kandi akomeye.
Aha, yibanda ku gaciro ko kugira indangagaciro mu rukundo, ndetse no kwirinda ibishuko bishobora kuruhungabanya.
Aririmba yishyira mu mwanya w’umusore uba ubwira umukobwa kwirengagiza ibyo abyirwa n’abantu banyuranye, ahubwo agaha agaciro urukundo amukunda. Iyi ndirimbo yumvikanamo amajwi y’abasore n’inkumi yifashishije mu miririmbire.
Hari aho aririmba agira ati “Umwari ufite ‘Nyash’ urenze Boss wa Kabash [Kate Bashabe washinze inzu y’imideli ya Kabash], ibaze ko nta Cyomoro agufitiye ‘Crush’.
2.
Moso Ndiyo
Iyi ndirimbo yayikoranye na Producer Mamba uri mu bagezweho muri iki gihe. Ni indirimbo ibyinitse cyane, ishishikariza umusore cyangwa se inkumi kubyina yisanzuye, ndetse atitaye ku bantu bashobora kuba bamuhanze amaso.
Hari aho aririmba agira ati “Uyu munsi ni njyewe, ejo ni wowe, haguruka twibyinire, iby’ibibazo ubireke, isekere ugorore imbavu.” Iyi ndirimbo iri mu murongo w’indirimbo ‘Ikirori’ uyu muhanzi yashyize hanze mu myaka 10 ishize.
3.Amadosiye
"Amadosiye" ni indirimbo yakoranye na Pastor P, aho bagaruka ku mibereho y'abahanzi, by'umwihariko ku bibazo bahura nabyo mu rugendo rw'ubuhanzi bwabo. Aha, Dany Nanone avuga ku madosiye y'ubuzima bwe, agaragaza imbogamizi yahuye nazo ndetse n'uburyo yazitsinze.
Si ubwa mbere akoranye na Pastor P, kuko banakoranye ku ndirimbo ‘Iminsi Myinshi’. Ni indirimbo imeze nk’isengesho ryo kwiginga Imana. Humvikanamo n’amajwi y’abantu barimo Monk.e, Pastor P, Indatwa ndetse n’abarerwa.
4. Ahazaza
Mu ndirimbo "Ahazaza", Dany Nanone yibanda ku nzozi n'icyerekezo cy'ejo hazaza. Aha, ashimangira ko kugira icyerekezo no gukorera ejo hazaza ari ingenzi, ndetse ko umuntu agomba gukora cyane kugira ngo agere ku nzozi ze.
Ni indirimbo kandi aririmba yishyize mu mwanya w’umusore wakunze umukobwa, akamwizeza ko azabana nawe uko byagenda kose n’ubwo yamutegereza igihe kinini.
Hari aho aririmba agira ati “Njye ubu nahisemo, singikunda by’agateganyo. Uzitwa umwamikazi nitwe umwami […]”
Dany Nanone, amazina ye nyakuri ni Ntakirutimana Dany, yavukiye i Kigali ku itariki ya 28 Kanama 1990. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009, aho yaje kwamamara cyane mu njyana ya Hip-Hop. Yize mu ishuri rya muzika rya Nyundo, aho yakuye ubumenyi bwamufashije guteza imbere umuziki we.
Mu Ukuboza 2023, yamuritse Album ye yise "Iminsi myinshi" mu gitaramo cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali. Mu myaka 10 ishize, urugendo rwa Dany Nanone rwaranzwe n’iterambere mu muziki wa Hip-Hop nyarwanda, ibikorwa bitandukanye, n’uruhare mu guteza imbere iyi njyana.
EP ye nshya "112" yitiriwe umurongo w’ubutabazi wa Polisi, aho avuga ko ari umuyoboro w'ubutabazi, bityo akaba ashaka ko ubutumwa buri kuri iyi EP bugera kuri benshi nk'uko uwo murongo ugera kuri bose.
Mu ndirimbo ze, Dany Nanone akunda kugaruka ku nsanganyamatsiko z'urukundo, imibereho ya muntu, ndetse n'ubuzima bw'abahanzi, aho asangiza abakunzi be ubunararibonye bwe mu rugendo rw'ubuhanzi.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AHAZAZA’ YA DANY NANONE
KANDA HANO UBASHE KU NDIRIMBO ‘IHAME’ YA DANY NANONE
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AMADOSIYE’ YA DANY NANONE
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MOSO NDIYO’ YA DANY NANONE
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SO FAR’ YA DANY NANONE NA ELLA RINGS
TANGA IGITECYEREZO