RURA
Kigali

Ukwibeshya muri 11 mu byakururiye Amavubi gutsindwa na Nigeria

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/03/2025 9:07
0


Ukwibeshya mu bakinnyi 11 babanzamo k'umutoza mushya ,Adel Amrouche ni bimwe mu byakururiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi gutsindwa na Nigeria.



Ku munsi wejo nibwo saa kumi nebyiri nibwo ikipe y'Igihugu y'u Rwanda, Amavubi yari yakiriye Nigeria muri Stade Amahoro mu mukino wo ku munsi wa 5 mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Uyu mukino wari witabiriwe n'abantu benshi dore ko Stade Amahoro yari yuzuye aho bamwe bari bafite icyizere ko Amavubi yakongera guhagama Nigeria nkuko byari byaragenze mu mikino ibiri yaherukaga ubundi ibyishimo bigasigara i Rwanda. 

Imbere Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bari baje kwihera ijisho uyu mukino byarangiye Amavubi atsinzwe ibitego 2-0 bya Victor Osmhen ku munota wa 11 na 45.

Bimwe mu byakururiye Amavubi gutsindwa na Nigeria;

Ukwibeshya muri 11 babanzamo

Umutoza Adel Amrouche watozaga umukino we wa mbere ku munsi wejo yibeshye mu bakinnyi 11 babanzamo byanatumye abibona bigatuma hakirikare ku munota wa 37 akuramo Samuel Gueulette yari yakinishije ku ruhande rw'iburyo amukuramo agashyiramo Mugisha Gilbert.

Uku kwibeshya muri 11 bagomba kubanza mu kibuga ni nabyo byatumye abakinnyi bakina ku myanya bamaze igihe badakinaho. 

Samuel Gueulette asanzwe akina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu gusatira mu ikipe ye ya Raal La Louviere ndetse no mu mikino iheruka y'Amavubi niko byagenze aho byanatumye yaritwaraga neza gusa ku munsi wejo yari yakinishijwe ku ruhande bituma atanitwara neza.

Ntabwo ari kuri uyu mukinnyi gusa umutoza yibeshyeho kuko no kuri Hakim Sahabo niko byagenze aho mu ikipe ye ya K.Beerschot ari gukinishwa nka nimero 6 aho akinishwa mu kibuga hagati afasha kugarira none ku munsi wejo akaba yari yatumwe mu gufasha gusatira.

Aha benshi berekanaga ko kuri uyu mwanya hagombaga kubanzamo Muhire Kevin usanzwe ukinira Rayon Sports dore ko n'ubundi ariwe waje kumusimbura ku munota wa 57.

Amakosa ya ba myugariro 

Ibitego byose byabonetse ku munsi wejo byari bivuye ku makosa ya ba myugariro b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi. 

Ku gitego cya mbere cyavuye kuri kufura yaritewe na Ademola Lookman habayeho kudafata Victor Osmhen dore ko umupira muremure wazamutse ugasanga ari wenyine ku ruhande rwa ruguru nawe ubundi akoresha ukuguru kw'iburyo awushyira mu nshundura.

Ku gitego cya kabiri nabwo habayeho amakosa ya ba myugariro aho bose bari baryohewe ubwo Amavubi ariyo yari afite umupira bakazamuka mu kibuga hagati ubundi Victor Osmhen agahabwa umupira aho yahise aroba Manzi Thierry agenda wenyine atsinda igitego cya kabiri arobye Ntwari Fiacre.

Ntabwo ari aya makosa gusa kubera ko hari n'andi bakoze yashoboraga kubyara ibitego.

Amakosa ya ba myugariro, Imibare ya Nigeria, Abakinnyi batangiye bahagaze nabi mu kibuga mu gice cya mbere.

Kwari ugupfa no gukira kuri Nigeria 

Ikipe y'igihugu ya Nigeria bakunze gutazira Super Eagles yakinnye n'Amavubi ku munsi wejo itandukanye niyo mu mikino ibiri iheruka yari yarahuje amakipe yombi.  

Abakinnyi 3; Troost Ekong, Osayi Samuel na Moses Simon nibo bonyine bari babanjemo ku mukino uheruka n'Amavubi bari bongeye kubanzamo.

Umutoza wa Nigeria,Eric Chelle yari yakoze impinduka zigamije gushingira ku gusatira cyane binyuze kuri ba rutahizamu beza aribo Victor Osimhen, Samuel Chukwueze, Moses Simon na Ademola Lookman.

Nigeria yari ibizi ko igomba gutsinda uyu mukino ku bubi no kubwiza kugira ngo igire icyizere cyo kuzabona itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 dore ko mbere yawo yari iri ku mwanya wa 5 aho yari afite amanota 3 gusa kandi ibizi ko Afurika y'Epfo ishobora gutsinda Lesotho nkuko byagenze ubundi ikagira amanota 10.

Ibi ntabwo bigaragarira ku bakinnyi umutoza yari yabanje mu kibuga ahubwo binagaragarira ku kuntu abakinnyi babaga bakinana imbaraga ndetse bakora inama hagati yabo bishakamo icyatuma batsinda umukino.

Iyi kipe y'igihugu byarangiye igeze kuri uyu mugambi wayo none ubu iri ku mwanya wa 4 n'amanota 6 mu gihe hakiri indi mikino 5 yo gukina.

Uguhagarara nabi kw'abakinnyi b'Amavubi

Ubwo umukino wari ugitangira wabonaga ko abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bahagaze nabi aho bose bari birundiye mu kibuga cyabo gusa. 

Iyo abasore b'Amavubi bafataga umupira bawukiniraga mu kibuga cyabo gusa bigasunikira Nigeria kubambura umupira mu buryo bworoshye ndetse bikanayisunikira gutuma abakinnyi bayo bose bamera nk'abasatira bitewe nuko ntacyo bikanganga.

Ibi ubibonera ku buryo Amavubi yateye bwa mbere mu izamu rya Nigeria mu minota ya nyuma y'igice cya mbere ku ishoti rya Mugisha Gilbert wari winjiye asimbuye.

Adel Amrouche yibeshye mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga 

Nigeria yari yaje ikinisha imbaraga zayo zose 

Abafana bari babukereye 

Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bitabiriye umukino Amavubi yatsinzwemo na Nigeria 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND