Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu akaba yaguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuza uburwayi yari amaranye igihe kirekire.
Jean Lambert Gatare yamenyekanye cyane ubwo yari kuri Radio Rwanda yakozeho kuva mu 1995. Guhera mu 2011 yatangiye gukorera Isango Star nabwo mu biganiro bya siporo aho yanakoze mu kiganiro kigaruka ku makuru ya Rayon Sports 'Rayon Time' . Mu 2020 ni bwo yagizwe umuyobozi w’agateganyo w’ikinyamakuru Rushyashya.
Gatare ni umwe mu batanze umusanzu ukomeye mu itangazamakuru rya Siporo, haba mu kogeza umupira no kuvuga amakuru y’imikino, akagira indi mpano yihariye yo kwita abakinnyi amazina bitewe n’imyitwarire yabo mu kibuga.
Mu bo yise amazina harimo Bokota yise 'Igikurankota', Haruna yise 'Fabregas', Twagizimana Fabrice yise 'Ndikukazi', Ndayishimiye Eric yise 'Bakame', i Rubavu ahita muri 'Brezil' kubera impano z’umupira zihakomoka, aho yemeza ko ibyo yabifashwagamo n’inararibonye mu mikino witwa Migambi.
Jean Lambert Gatare yari umwe mu bafana bakomeye b'ikipe ya Rayon Sports kuva kera.
Jean Lambert Gatare yitabye Imana
TANGA IGITECYEREZO