Tariki 21 Werurwe ni umunsi wa 81 w’uyu mwaka usigaje indi 285 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka
1188: Umwami
w’abami Antoku yagiye ku ngoma y’u Buyapani.
1152: Hasheshwe
ubukwe bw’umwami w’u Bufaransa Louis VII n’umwamikazi wa Aquitaine Eleanor
1413: Henry
V yabaye umwami w’u Bwongereza.
1857: Mu
mutingito wabereye i Tokyo mu Buyapani hapfuye abantu barenze 100.000.
1946: Ikipe
Los Angeles Rams yasinyishije Kenny Washington aba umwirabura wo muri Amerika,
ukinnye American football kuva mu 1933.
1963: Alcatraz,
gereza iri ku kirwa i San Francisco muri Leta ya California yarafunzwe.
1968: Urugamba
rwa Karameh muri Jordan hagati ya Israel na Fatah.
1990: Namibie
yahawe ubwigenge nyuma y’imyaka 75 Afurika y’Epfo yarayigaruriye.
1997: Igisasu cyaturikiye muri restaurant yo mu Mujyi w’i Tel Aviv
muri Israel itana 3, ikomeretsa 49.
Bamwe mu babonye izuba
kuri iyi tariki
1961: Lothar
Matthäus, umukinnyi wa filimi w’Umudage
1974: Laura
Allen, umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki
1843: Guadalupe
Victoria, Perezida wa mbere wa Mexique.
2001: Anthony
Steel, umukinnyi wa filime w’Umwongereza.
2003: Umar
Wirahadikusumah, uwari wungirije Perezida wa kane wo muri Indonesia.
TANGA IGITECYEREZO