RURA
Kigali

Minisitiri wa Siporo yasabye Amavubi kuzimana u Rwanda imbere ya Nigeria-VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:20/03/2025 19:11
0


Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasabye abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi kuzimana n'u Rwanda imbere ya Nigeria mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026.



Ku munsi wejo saa Kumi Nebyiri nibwo Amavubi azaba yakiriye Nigeria mu mukino wo ku munsi wa 5 wo mu itsinda C mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Mexico, Canada na Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Mbere yuko uyu mukino ukinwa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye abakinnyi b'Amavubi ababwira ko biteguye kubashyigikira ndetse anasaba kuzimana u Rwanda.

Yagize ati "Twari twifuje kuza kugira ngo tubabwire ko tubari inyuma ngira ngo mwarabibonye turiguteguye cyane kubashyigikira Kandi tubabwire ngo ibijyanye na tekenike nuko muzakina ibyo ni iby'umutoza. 

Ariko ibijyanye no kwimana u Rwanda ibyo ni ibyacu niyo mpamvu twaje hano kugira ngo tubahe ubwo butumwa bwo kuvuga ngo ejo ni ugukotana twibuka ko turi gukina nk'abantu babizi bafite ubushobozi,babyigishwa cyangwa se babikora by'umwuga cyangwa bakomeza kubishyiramo imbaraga zabo ariko kandi nk'Abanyarwanda bambaye ibendera ry'u Rwanda".

Yabwiye abakinnyi ko ibitekerezo babahaye barimo barabyigaho.

Ati" N'icyo rero twifuzaga kubaganirizaho tukababwira ngo kandi n'ibindi bitandukanye turabizi neza ko hari ibitekerezo bitandukanye mugenda muduha n'uburyo twagenda tubafasha ari federasiyo, ari Minisiteri nabyo turagira ngo tubabwire ko turimo turabyigaho,turimo turabitegura ndabizi ko tubizi ibyo turimo turavuga".

Minisitiri wa Siporo yabwiye ko kandi mu kazi bakora babashyira imbere ndetse ananabwira ko babafitiye icyizere.

Ati"Akazi dukora ni mwebwe muri ku isonga ni mwebwe tugendera rero ibyo muzaduha ejo nibyo tuzagenderaho ariko mumenye rero imbaraga zose , icyizere turagifite muri mwebwe kandi ndizera ko namwe mucyifitiye. Ejo rero ni ukwimana u Rwanda namwe mu gakina umukino wanyu natwe tukabaha umurindi n'umurishyo w'abafana".  

Amavubi afite imibare myiza mu mikino ibiri iheruka kuyihuza na Nigeria aho yatsinzemo umwe bakanganya umwe.

Minisitiri wa Siporo yasabye Amavubi kuzimana u Rwanda imbere ya Nigeria

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND