Ibitaramo bya muzika bikomeye ku Isi ni bimwe mu bikorwa by’imyidagaduro bikurura imbaga y’abantu baturutse imihanda yose. Ni aho abakunzi ba muzika bahurira n’abahanzi bakomeye, bagasusurutswa mu bitaramo biba biteguye mu buryo bwihariye.
Muri ibyo bitaramo,
Coachella, Glastonbury, Tomorrowland, Afro Nation na Rolling Loud ni bimwe mu
bikomeye cyane kandi byinjiza amafaranga menshi buri mwaka.
Ibitaramo bikunzwe cyane
ku Isi
Ibitaramo bikomeye bikurura abantu ibihumbi n’ibihumbi, bikaba amahirwe ku bahanzi yo kwigaragaza no kwagura igikundiro cyabo. Icyitwa Coachella kibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni kimwe mu by’imena, kikaba kizwiho guhuriza hamwe abahanzi bakomeye bo mu njyana zitandukanye.
Glastonbury, cyo kibera mu Bwongereza, kikaba kimaze imyaka myinshi cyigaragaza nk’ikirenze igitaramo gisanzwe, kikaba iserukiramuco rifite amateka akomeye.
Nka Coachella, ni iserukamuco rikorwa
mu byumweru bibiri bikurikiranye muri California, rigakurura abarenga 250,000 buri mwaka. Mu 2023, ryinjije
asaga miliyoni 117 z’amadolari.
Abahanzi bakomeye babitumirwamo harimo Beyoncé, Billie Eilish, Blackpink n’abandi.
Glastonbury nacyo ni igitaramo kibera mu Bwongereza cyatangiye mu 1970, kikaba kitabirwa n'abarenga 210,000 buri mwaka. Mu 2022, cyinjije miliyoni 80 z’amadolari, abahanzi nka Elton John, Arctic Monkeys na Lizzo bakiririmbamo mu myaka itandukanye.
Tomorrowland ryo ni iserukiramuco rya EDM riba mu byumweru bibiri rikitabirwa
n’abakunzi ba muzika basaga 400,000.
Mu 2022, ryinjije miliyoni 150 z’amadolari.
Abahanzi nka David Guetta, Martin
Garrix na Tiësto bakunze kuriririmbamo.
Uko bitegurwa n’uko byinjiza akayabo
Gutunganya igitaramo gikomeye cyane, bisaba kwitegura igihe kirekire, haba mu gutoranya ahantu hihariye, abahanzi bazaririmbamo ndetse n’ibindi bikorwa bifasha igitaramo kugenda neza. Kubera uburyo biba bikunzwe, amatike y’ibitaramo nka Coachella ashobora kugurwa akayabo ndetse akarangira mu minota mike.
Ibitaramo nka
Tomorrowland byo bifite ibisabwa bidasanzwe, aho abitabiriye bagomba kwishyura
amafaranga atari make kugira ngo babone uko binjira ndetse banishimire ibindi
bikorwa bijyana nabyo.
Nko kuri Coachella, kuyitegura bisaba igishoro kinini kiri gahati ya miliyoni 25-50 z’amadolari. Mu 2023, itike imwe yo kwinjira muri iki gitaramo yaguraga hagati ya 499$ na 9,000$.
Ni mu gihe mu gitaramo cya Glastonbury, amatike yaguraga 335$ mu 2023 yarangiye mu minota 60 nyuma y'uko hafunguwe urubuga rwo kuguriraho amatike. Muri uwo mwaka, kinjije miliyoni 80 z’amadolari.
Amahirwe ku bahanzi
Kuba umuhanzi yataramira muri ibi bitaramo ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwa muzika. Ni ho yigaragariza imbaga y’abantu bakunda umuziki kandi akagira amahirwe yo kwigarurira abafana bashya.
Ibitaramo nka Rolling Loud, byibanda cyane kuri hip-hop, bimaze gufasha abahanzi
benshi kwagura igikundiro cyabo no kubona amasezerano y’imikoranire n’ibigo
bikomeye mu muziki. Afro Nation, ibera muri Portugal n’ahandi hatandukanye, ni umwanya w’ingenzi wo
kumenyekanisha umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.
Nka Beyoncé, ibi bitaramo bikomeye byatumye azana impinduka ikomeye mu bitaramo by’abagore muri muzika, mu gihe Blackpink, itsinda ryo muri Koreya y’Epfo ryigaruriye abakunzi ba muzika ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gutarama muri Coachella.
Ibitaramo nka Afro Nation na Rolling Loud byahindutse umusingi ukomeye wo kumenyekanisha
abahanzi bashya no guteza imbere injyana zitandukanye.
Icyo bisobanuye mu mwihariko wa muzika
Ibitaramo bikomeye ku isi
si ahantu abantu bajyanwa no kwishimisha gusa, ahubwo ni n'ubucuruzi bukomeye, aho
abategura ibi bitaramo, abahanzi, abacuruzi n’ibigo bikomeye bungukira cyane
muri ibi bikorwa. Kuri muzika, ni uburyo bwo gufasha abahanzi gukomeza kwagura
impano zabo, kubona amafaranga atubutse no kugira izina rikomeye ku rwego
rw’isi.
Mu gihe isi ikomeje
gutera imbere, ibitaramo bya muzika bikomeza kugira uruhare runini mu gutuma abahanzi
bagira ingufu mu ruganda rwa muzika, bikaba kandi umwanya mwiza wo guhuza
abantu banyuranye bakunda umuziki, mu njyana zose.
TANGA IGITECYEREZO