RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka y’Isi: Tunisia yahawe ubwigenge n’u Bufaransa

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/03/2025 7:08
0


Tariki 20 Werurwe ni umunsi wa 80 w’uyu mwaka usigaje indi 286 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka

235: Maximinus Thrax yimitswe kuba Umwami w’abami, niwe munyamahanga wa mbere wagiye ku ngoma y’i Roma.

1602: Uruganda Dutch East India rw’ubucuruzi rwaratangiye.

1760: Inkongi y’umuriro yabereye i Boston muri Massachusetts yangije amazu 349.

1883: Amasezerano yo muri Paris yo kurinda umutungo kamere w’inganda yarasinywe.

1952: Sena y’Abanyamerika yagiranye igihango cy’amahoro n’u Buyapani.

1956: Tunisie yahawe ubwigenge n’u Bufaransa.

1995: Igitero cyakorewe kuri gariyamoshi igendera munsi y’ubutaka mu gihugu cy’u Buyapani cyahitanye 12, hakomereka 1300.

2012: Umuyaga ufite umuvuduko wa 180 km mu isaha uvuye mu birwa bya Magnetic, wakubise umujyi wa Townsville muri Queensland muri Australia.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki

1984: Fernando Jose Torres Sanz, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Spain.

1989: Tamil Iqbal, umukinnyi wa cricket wo muri Bangladesh.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki

2004: Juliana, umwamikazi w’u Buholandi.

2007: Hawa Yakubu, umunyapolitiki wo muri Ghana.

2008: Shoban Babu, umukinnyi w’amafilime w’Umuhinde.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND