RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Zimbabwe yavanywe muri Commonwealth ishinjwa guhohotera uburenganzira bwa muntu

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/03/2025 8:26
0


Tariki ya 19 Werurwe ni umunsi wa 79 w’uyu mwaka usigaje indi 287 ngo ugere ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:

1861: Intambara ya mbere yabereye muri Taranaki muri New Zealand yararangiye.

1885: Louis Riel yatorewe kuba Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Saskatchewan, ahereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Rebellion.

1932: Umuhanda wa Sydney Harbour warafunguwe.

1944: Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo za Nazi zafashe Hongrie.

1946: Guyana Française, Guadeloupe, Martinique na Réunion byabaye ibirwa byo mu mazi (overseas département) by’u Bufaransa.

1966: Mu Burasirazuba bwa Texas, Ikipe ya Basketball yo mu Kigo cy’amashuri yegukanye igikombe cya Final Four kandi abakinnyi bose bari abirabura.

2002: Zimbabwe yavanywe muri Commonwealth, bayishinja guhohotera uburenganzira bwa muntu no gukora forode, bikurikirana n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

2003: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida George W. Bush, yategetse itangira ry’intambara muri Irak yaje gukura Sadam ku butegetsi.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1944: Said Musa, Minisitiri w’Intebe wa Belize.

1955: Simon Yam, umukinnyi w’amafilime wo muri Hong Kong.

2007: Abdullah Bin Ali, Igikomangoma cya Jordan.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1286: Alexandre III, Umwami wa Ecosse.

1930: Arthur Balfour, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

1990: Andrew wood, umuririmbyi w’Umunyamerika akanaba mu itsinda rya Mother Love Bone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND