Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D yamaze kugera mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, aho yatangiriye urugendo rwo gukora ku ndirimbo zizaba zigize Album ye ya Kabiri.
Uyu musore yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Werurwe 2025. Mu bihe bitandukanye, uyu musore yakoreye ingendo mu Bufaransa, ndetse hari bimwe mu bitaramo yagiye ahakorera.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Davis D yavuze ko yageze mu Bufaransa mu rwego rwo kuhakorera imwe mu ndirimbo izaba igize Album ye ya Kabiri. Ati “Nagiye kuhakorera amashusho y’imwe mu ndirimbo zizaba zigize Album ya Kabiri. U Bufaransa ni igihugu cyiza bijyanye n’ifatwa ry’amashusho, biri mu mpamvu rero nahahisemo.”
Uyu musore yavuze ko Album ye ya Kabiri izajya ku isoko muri uyu mwaka, kandi ko zimwe mu ndirimbo ziyigize azigeze kure. Ati “Album ni ikintu gikomeye ku muhanzi, bisaba gutegura buri kimwe, ariko zimwe mu ndirimbo zarakozwe, kandi ndatekereza izajya hanze mu mezi ari imbere hatagize igihinduka.”
Davis D yavuze ko yatangiye gutegura Album ye ya Kabiri, nyuma y’uko ashyize hanze Album ya Mbere yise ‘Afro Killer’. Ati “Album ya mbere yampaye umusaruro byatumye ntekereza uburyo nagerageza no gukora indi Album. Ni Album ngiye gukora nyuma y’igitaramo nakoze cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ndi mu muziki.”
Uyu muhanzi yavuze ko bimufata iminsi itari micye mu Bufaransa kugirango asoze ifatwa ry’amashusho ry’iyi ndirimbo ye nshya.
Davis D, ni umuhanzi w'umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat. Yavutse ku itariki ya 23 Werurwe 1993 mu karere ka Huye.
Yatangiye urugendo rwe rwa muzika mu mwaka wa 2010, ariko kubera ibibazo by'amikoro, ntiyahise abasha gushyira hanze indirimbo ze. Mu mwaka wa 2014, yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise "Biryogo", yakunzwe n'abatari bake.
Mu mwaka wa 2020, yashyize hanze album ye ya mbere yise "Afro Killa", igizwe n'indirimbo zakunzwe cyane nka "Ifarasi" na "Pose". Iyi album yaje gukundwa cyane, ndetse indirimbo "Dede" iri kuri iyi album yaje ku rutonde rw'indirimbo 360 zikunzwe muri Afurika kuri BBC Radio 1Xtra ikorera mu Bwongereza.
Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki, Davis D yateguye igitaramo gikomeye yise "Shine Boy Fest" cyabereye muri Camp Kigali, aho yagaragaje uburyo yiteguye gukomeza guca umucyo mu muziki nyarwanda.
Mu buzima bwe bwite, Davis D yagiye agaragaza urukundo rwe ku mugaragaro, aho yigeze gutangaza ko yakunze umukobwa akimubona, ndetse agaharanira kumwegukana n'ubwo yari afite undi musore bakundana.
Yanavuze ko mu byo akundira umukunzi we harimo imico ye myiza n'uburyo amuha amahoro, aho uburanga abufata nk'inyongera.
Mu myaka 10 ishize ari mu muziki, Davis D yagaragaje umuhate n'ubushake bwo guteza imbere umuziki nyarwanda, akora indirimbo zishimisha abakunzi b'umuziki ndetse anitabira ibikorwa bitandukanye.
Davis D atangiye gutegura Album ya Kabiri nyuma y’uko mu 2024 yakoze igitaramo yizihirijemo imyaka 10 ishize ari mu muziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JEJE’ YA DAVIS NA PLATINI
TANGA IGITECYEREZO