RURA
Kigali

USA: Ibizaranga igikorwa cya Rwanda Convention cyanatumiwemo abahanzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/03/2025 11:43
0


Igiterane kizwi nka “Rwanda Convention USA” gihuza abanyarwanda n’abandi batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada kigiye kongera kuba, ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize, ahanini bitewe n’imbogamizi zirimo Icyorezo cya Covid-19 cyibasiye Isi n’izindi mpamvu.



Bizabera mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku wa 4-6 Nyakanga 2025. Muri 2019, nabwo ibi bikorwa byabereye muri uriya Mujyi aho byahuje ibihumbi by’abantu. 

Perezida w’muryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mijyi ya Dallas na Fort Worth muri Leta ya Texas, Emmanuel Ngirumwe Sebagabo yabwiye InyaRwanda ko imyaka itanu yari ishize iki gikorwa kitaba bitewe n’impamvu nyinshi zirimo n’icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ati “Icya mbere twagize imbogamizi y’icyorezo cya Covid-19, imyaka ibiri yakurikiyeho ibintu byinshi byari byarafunze, ‘Office’ hirya no hino ku Isi na hano zidakora cyangwa se zidakora neza, rero habaye impamvu nyinshi zatumye hashira igihe kirekire nk’iki ng’iki, ariko kandi hanakurikiyeho na Rwanda Day yabereye i Washington D.C umwaka ushize, yitabiriwe n’abantu bari hagati y’ibihumbi umunani n’ibihumbi 10.”

Ngirumwe Sebagabo yavuze ko muri uyu mwaka bahisemo gusubukura iki gikorwa kugira ngo bakomeze kubakira ku ntego bihaye yo guhuza Abanyarwanda bakaganira ku bikorwa binyuranye by’iterambere mu nguni zose z’ubuzima.

Arakomeza ati “Niyo mpamvu rero uyu mwaka twavuze tuti reka twongere tubyutse iki gikorwa barebe icyo bahuriza hamwe nk’ubumwe, ibikorwa by’ishoramari, imyidagaduro, gushora imari, kwiga amateka, gukunda y’igihugu, gukundisha abanyarwanda batuye hano no gutuma bakumbura aho baturuka.”

Iki gikorwa cya ‘Rwanda Convention’ kizarangwa n’ibikorwa bizamara iminsi itatu. Ku munsi wa mbere w’ibi bikorwa hazaba ibikorwa birimo kwiyandikisha ku bantu batiyandikishije mbere, abiyandikishije bazahabwa ‘Badges’ zabo zizabafasha kwinjira muri iki gikorwa.

Ku mugoroba w’uwo munsi, hazaba imikino ya Siporo inyuranye, ubwo hazaba hanizihizwa Umunsi wo kwibohora k’u Rwanda, ndetse kuri iriya tariki Amerika izaba yizihiza Umunsi w’ubwigenge.

Ngirumwe Sebagabo ati“Hazaba hari imikino ya Basketball, Football n’indi izahuza amakipe anyuranye azatangazwa mu gihe kiri imbere, ariko uko bimeze kose iyi mikino izahuza amakipe yo mu Majyaruguru y’Amerika. Ku mugoroba hazaba hari igikorwa cya "Hobi and Greet" kizahuza abantu binyuze mu gitaramo kizaba cyateguwe.”

Umunsi wa Kabiri uzarangwa n’ibiganiro bizibanda ku rubyiruko, hazaba harimo n’ibiganiro bishamikiye ku ishoramari, kuko hatumiwe inzego za Leta, Banki zinyuranye, abashoramari n’abandi.

Emmanuel ati “Abo bose mvuze muri ibyo byiciro ni abatuye mu Rwanda, muri Amerika ndetse na Canada. Hazaba kandi ibiganiro ku muco n’amateka, ibiganiro byerekeye umurongo mugari w’igihugu cyacu, uruhare rwa Diaspora muri byo…”

Uyu muyobozi yanavuze ko ibi bikorwa kandi bizarangwa no guha umwanya abitabiriye ibiganiro bakabaza ibibazo; ndetse byose bizajya bisozwa n’igitaramo cy’abahanzi. Ariko kandi bizarangwa n’imikino inyuranye irimo nko gukina igisoro n’ibindi binyuranye.

Ngirumwe Sebagabo yavuze ko mu gutumira abahanzi bazaririmba muri ‘Rwanda Convention’ bibanze ku baririmba indirimbo za gakondo, abaririmba indirimbo zisanzwe ‘Secullar’ ndetse n’izindi. Ati “Abahanzi bo turacyari mu biganiro, ntabwo baremezwa neza, ariko nibimara kujya ku murongo tuzabibamenyesha.” Rwanda Convention USA izaba ku wa 4-6 Nyakanga 2025 izarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo kuganira ku iterambere ry’u Rwanda n’ibitaramo by’abahanzi

Iki giterane ngarukamwaka cyiswe ‘Rwanda Convention’ cyaherukaga kuba ku wa 5 Nyakanga 2019
Ubuyobozi bwa Rwanda Convention USA bwatangaje ko bari mu biganiro n’abahanzi bakora gakondo n’ab’umuziki wa ‘Secullar’ bazaririmba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND