RURA
Kigali

Abahanzi 10 bashoye imari mu muziki Nyarwanda bigacura impano nshya mu ruganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/03/2025 5:53
0


Muri muziki nyarwanda, hari abahanzi bakomeye bashoye imari n'ubushake mu gufasha impano nshya kumenyekana no gutera imbere, kandi kuva mu myaka 30 ishize izo mpano zigaragaje ku isoko, ndetse mu biganiro n’itangazamakuru bumvikana bashima ababaciriye inzira.



Kuba hari abahanzi bashinze ‘Label’ cyangwa ‘Management’ byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, by’umwihariko mu guteza imbere impano nshya. Ariko nabo, bakoze ibikorwa byatumye abantu babahanga ijisho.

‘Label’ nk’iya Bruce Melodie ‘Igitangaza Music’, Riderman ‘Ibisumizi’ zagize uruhare mu kumenyekanisha abahanzi bashya, bakabaha uburyo bwo gukora umuziki ku rwego ruhanitse no kumenyekana ku isoko rinini.

Ibigo byashinzwe n’aba bahanzi cyangwa se ‘Label’ byahaye amahirwe impano nshya gukorana n’aba-Producers b’inzobere, bakabona amajwi meza kandi yujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Abahanzi benshi batangira badafite ubushobozi bwo kwishyura indirimbo, amashusho, no kuzimenyekanisha. ‘Label’ zabafashije muri urwo rugendo, zibaha amafaranga yo gukora umuziki no kuwusakaza.

Mu bihe byashize, abahanzi bashya baburaga uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakomeye. Labels zafashije abo bahanzi bakizamuka kubona amahirwe yo gukorana n’ibyamamare, bikabafasha kwigaragaza.

Hari abahanzi baje mu muziki bafite impano ariko badafite ubumenyi bwo kuzibyaza umusaruro. Rero, ‘Labels’ zabahaye ubuyobozi bwiza, bubafasha kumenya uko bakora umuziki nk’umwuga.

Kuba aba bahanzi cyangwa se abashoramari barashinze ‘Label' byafashije u Rwanda kugira umuziki ukomeye, ukagera kure.

Urugero ni nka Kina Music yafashije Knowless Butera, Christopher Muneza, King James, Danny Nnaone, Nel Ngabo n’abandi kwigaragaza.

Igitangaza Music ya Bruce Melodie yafashije Juno Kizigenza na Kenny Sol kugera ku rwego rwo gukorana n’abahanzi bo hanze.

Muri rusange, izi labels zatumye impano nshya zibona amahirwe atari ahari mbere, bikarushaho kuzamura umuziki nyarwanda ku rwego rwo hejuru. 

InyaRwanda yakoze urutonde rw’abahanzi bashinze ‘Labels’ cyangwa se ‘Management’ banyuzamo ukuboko kw’abo mu gufasha abandi bahanzi:

1.Uncle Austin

Uncle Austin, binyuze muri The Management, yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano za Yvan Buravan na Victor Rukotana.

Uncle Austin ni we wamenyekanishije Buravan mu ruhando rwa muzika, anamuhuza na Producer Pastor P, wamufashije gutunganya indirimbo ye ya mbere Urwo Ngukunda (2015).

Nyuma, The Management yareberaga inyungu ze, imufasha gutera imbere mu muziki kugeza ubwo yabaye umuhanzi ukomeye, anegukana Prix Découvertes RFI 2018, byatumye amenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Uncle Austin kandi yafashije Victor Rukotana kwisanga ku isoko ry’umuziki, ndetse amufasha kumenyekanisha indirimbo ye nka ‘Ndashaje’, ‘Sweet Love’, n’izindi.

Uncle Austin nk'umuhanzi n’umunyamuziki, yakoresheje ubunararibonye bwe mu gufasha aba bahanzi bombi kugera ku nzozi zabo. Ndetse yakoranye n’umuhanzikazi Linda Montez, uherutse gutangariza InyaRwanda ko yahagaritse umuziki. 

Austin kandi yibukirwa ku ruhare rwe yagize, rwatumye umuhanzikazi Marina yisanga mu kibuga cy’umuziki na n’uyu munsi.

2.Bruce Melodie

Uyu mugabo w’i Kanombe yagize uruhare runini mu gufasha Kenny Sol na Juno Kizigenza kwinjira neza mu muziki binyuze muri Igitangaza Music, inzu ifasha abahanzi yashinze.

1. Kenny Sol: Yatangiye kumenyekana ubwo yari muri Yemba Voice, itsinda ry’abasore baririmbaga R&B, ariko ryaje gusenyuka.

Bruce Melodie yamufashije gutangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, amuha ubufasha mu buryo butandukanye, cyane cyane mu 2020.

Indirimbo nka Say My Name na You & I zamufashije gukundwa n’abakunzi b’umuziki, zimufasha kwigaragaza nk’umuhanzi ukomeye mu njyana ya R&B na Afropop.

Nyuma y’igihe, Kenny Sol yatangiye kwikorana, akora ibihangano bye ku giti cye, ariko urwego rwe rwo kumenyekana rukaba rufitanye isano n’ubufasha bwa Bruce Melodie.

2. Juno Kizigenza: Yatangiriye umuziki muri Igitangaza Music, ahabwa amahirwe yo gukorana na Bruce Melodie no kubona ubufasha mu bijyanye n’umuziki we.

Mu 2021, yashyize hanze indirimbo "Mpa Formula", yakunzwe cyane ndetse ifasha izina rye kumenyekana.

Igitangaza Music yamufashije gukorana n’abandi bahanzi bakomeye no gutunganya ibihangano byafashije gukomeza izina rye. 

Nyuma, Juno Kizigenza yahisemo kwigenga, asezera muri Igitangaza Music, maze atangira kwikorana nk’umuhanzi wihariye. Uyu muhanzi nawe aherutse gutangaza ko binyuze muri ‘Huha’ yatangiye gufasha umuhanzikazi France Mpundu.

 

3.The Ben 

The Ben yagize uruhare rukomeye mu gutangiza no kuzamura umuziki wa Shaffy binyuze muri Rock Hill Music, Label ye yashingiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2022, The Ben yashyize Shaffy muri Rock Hill Music nk’umwe mu bahanzi bashya iyi Label izafasha. Yamuhaye amahirwe yo gukorana n’abatunganya umuziki babimenyereye, anamutangiza ku isoko rya muzika nyarwanda n’iyo mu mahanga.

The Ben yamufashije kumenyekanisha indirimbo ye ya mbere "Akabanga", ndetse aza no gukorana n’abandi bahanzi bakomeye nka Chriss Eazy.

Binyuze muri Rock Hill, Shaffy yahawe ubushobozi bwo gukora indirimbo zifite ireme n’izindi zamufashije kwigaragaza. 

Nyuma y’igihe gito, Shaffy yatandukanye na Rock Hill Music, yinjira mu rugendo rwe nk’umuhanzi wigenga. Nubwo batakiri hamwe, uruhare rwa The Ben mu gutangiza Shaffy ntirushidikanywaho kuko yamufashije kumenyekana no kugira ibikorwa bifatika mu muziki.


4.Ishimwe Karake Clement

Ni umwe mu batunganya umuziki bakomeye mu Rwanda, ni nawe washinze Kina Music, inzu ifasha abahanzi.

Uruhare rwe mu muziki nyarwanda ni ntagereranywa kuko yafashije kuzamura impano z’abahanzi batandukanye, cyane cyane umugore we Knowless Butera, n’abandi barimo Christopher, Dream Boys, Platini P, Nel Ngabo, Aline Gahongayire n’abandi.

Knowless yinjiye muri Kina Music mu myaka ya za 2010, aho Clement yamufashije guteza imbere impano ye. Yamufashije gutunganya indirimbo zamumenyekanishije nka "Baramushaka," "Nzaba Mpari," "Ujya unkumbura," n’izindi.

Yabaye umujyanama we mu muziki, anagira uruhare rukomeye mu gutuma aba umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda. Knowless yaje gutsindira Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) 2015, aba umugore wa mbere utsindiye irushanwa rikomeye ry’abahanzi mu Rwanda.

Christopher nawe yaje kwisanga muri Kina Music, aho Clement yamufashije mu gutunganya indirimbo zamuhaye izina rikomeye nka "Habona," "Ijuru rito," "Agatima," n’izindi. Yafashijwe kumenyekana nk’umwe mu bahanzi ba R&B bafite impano, ahagararira iyi Label igihe kinini.

Nubwo nyuma yaje gutandukana na Kina Music, igikundiro cye cyakomotse ku bufasha bwa Clement, kandi na n’ubu aracyisunga ibihangano yamukoreye.

Clement yakoranye cyane n’itsinda Dream Boys, arifasha gutunganya indirimbo zabafashije gukomeza gukundwa nka "Bella," "Uzahahe Uronke," "Wibeshya," n’izindi. Yagize uruhare mu gutuma aba bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu myaka ya za 2010, n’ubwo baje gutandukana.

Nyuma y’isenyuka rya Dream Boys, Platini P yakomeje gukorana na Clement, amufasha kwinjira mu muziki nk’umuhanzi wigenga.

Nel Ngabo, nawe yinjiye muri Kina Music, afashwa kumenyekanisha ibihangano bye birimo "Nzahinduka," "Why," "Boss” yakoranye na Dj Miller n’izindi. Clement yamufashije kugera ku rwego rwiza mu muziki w’u Rwanda na n’uyu munsi.

Clement yagize uruhare mu guha umuziki nyarwanda umwimerere wihariye, cyane cyane mu gutunganya amajwi y’indirimbo zifite ubuziranenge. Yubatse Kina Music nk’inzu y’umuziki yizewe, yafashije abahanzi benshi gukura.

Afatwa nk’umwe mu batunganya umuziki bafite impano idasanzwe mu Rwanda, wagize uruhare mu gutanga umusanzu ugaragara mu muziki w’igihugu. Ndetse, ni umwanditsi w’indirimbo udashidikanwaho na benshi.

N’ubwo nta ndirimbo izwi Clement yaririmbye, ariko hari amwe mu majwi ye yumvikana muri zimwe mu ndirimbo za Knowless, ndetse hari indirimbo ya King James agaragaramo. Knowless yigeze kubwira InyaRwanda, ko hafi 90% by’indirimbo asohora, zandikwa n’umugabo we.

 

5.King James

Ni umwe mu bahanzi bafite ubunararibonye mu muziki nyarwanda, ndetse yanashyizeho Zana Talent, Label igamije gufasha impano nshya 

Muri iyi gahunda, yafashije Manick Yani, umuhanzi ukizamuka, kumenyekanisha ibihangano bye. King James yamushyize muri Zana Talent kugira ngo amufashe gutangira urugendo rw’umuziki ku buryo bufatika.

Yamufashije kubona abatunganya umuziki bafite ubunararibonye, anamusangiza ubumenyi bwe ku ruganda rwa muzika.

Manick Yani yasinye muri Zana Talent mu 2023, maze asohora indirimbo "Akayobe" yakoranye na King James. Iyi ndirimbo yamufashije gutangira kumenyekana, kuko yari ifite umwimerere w'injyana yiganjemo uruvange rwa R&B na Afrobeat.

King James ntiyamufashije gusa mu bijyanye no gutunganya indirimbo, ahubwo yamugiriye inama nk’uwamenye imiterere y’uru ruganda. Manick Yani yabonye umwanya wo gukorana n’abandi bahanzi no kwagura ubushobozi bwe.

Nyuma yo kumenyekana, Manick Yani yatangiye gukorana n’abandi batunganya umuziki ku giti cye. Nubwo Label itamugumana igihe kirekire, King James yagize uruhare runini mu gutangiza urugendo rwe mu muziki. 

King James aherutse kubwira InyaRwanda, ko yishimira umusaruro watanzwe n’imikoranire ye na Manick Yani

 

6.Oda Paccy

Ni umwe mu bahanzikazi bakomeye ba Hip-Hop mu Rwanda, yashinze Ladies Empire nk’inzu ifasha abahanzi, by’umwihariko abakobwa, kugira ngo bagaragaze impano zabo mu muziki.

Binyuze muri iyi Label, yafashije Alto na Nessa gutangira no kumenyekanisha ibihangano byabo.

Alto ni umwe mu bahanzi b’abasore bafite impano yo kuririmba no gukora indirimbo zifite umwimerere. Oda Paccy yamufashije kumenyekanisha indirimbo ze, amuha ubujyanama ndetse anamusangiza ubunararibonye bwe mu ruganda rwa muzika.

Alto yasohoye indirimbo zatumye yigaragaza, zimugaragaza nk’umuhanzi ufite ahazaza heza, n’ubwo baje gutandukana.

Nessa nawe yinjiye muri Ladies Empire kugira ngo ahabwe umwanya wo kwigaragaza no kubona ubufasha mu gutunganya ibihangano bye. Yafashijwe gukora indirimbo no kumenyekanisha izina rye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Nubwo Ladies Empire yatangiranye intego yo kuzamura abahanzikazi bashya, ntirakomeza ibikorwa byayo ku mbaraga nk’uko byari byitezwe. 

Nyuma y’igihe, Alto na Nessa batangiye kwikorana, ariko uruhare rwa Oda Paccy mu gutangiza urugendo rwabo ntirwashidikanywaho.

   

7.Riderman

Ni umuraperi ufatwa nk’uwibihe byose mu bagikora mu Rwanda. Uyu mugabo ni bake banganya ibigwi ku va mu  2006 akora umuziki wo munjyana y’umujinya izwi nka HipHop.

Riderman ugiye kubara uruhare rwe mu muziki wageza ejo kuko ni gake wakumva hari umuraperi cyangwa undi muhanzi utazi ubufasha bw’uyu muraperi haba mu gukorana no gukorerwa indirimbo.

Riderman muri 2012 nibwo yashinze Label ya Ibisumizi ahita asinyisha abahanzi batandukanye bari bagezweho icyo gihe barimo Amag The Black, Queen Cha, Social Mula, M Izo n’abandi batumye izina ‘Ibisumizi’ ritumbagira cyane kugeza n’ubu ritazapfa gusibangana mu mitwe y’abanyarwanda.

Iyi label yabayeho kuva 2012 kugeza mu mpera za 2014 ikaba yari ifite studio yayo yakoragamo producer T Brown.

 Mu mwaka ushize nibwo Riderman yongeye gufungura iyi nzu ariko igaruka ari studio ikoreramo producer Evy decks na Chrsy Neat usanzwe ari umuhanga mu gutunganya amajwi akaba n’umuririmbi.

Usibye abo bahanzi yasinyishije, kuva muri 2020 iyo Riderman iyo agiye  ku rubyiniro aba ari kumwe n’umuhanzi Karigombe Siti True akaba amaze kumenyekana kubera gukorana nawe ariko akaba azwiho ubuhunga budasanzwe mu njyana ya Hiphop ndetse yasoje amashuri y’umuziki ku ishuri rya Nyundo.

  

8.Dr Nganji

Uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu kuzamura injyana ya Kinyatrap no kumenyekanisha Bushali, B-Threy, n’abandi baraperi bari bakizamuka.

Binjuze mu bushobozi bwe mu gutunganya umuziki, gutanga ubujyanama, no kubahuza n’abo bakorana, yafashije aba bahanzi kugira umwimerere n’umwuga mu muziki wabo.

Dr Nganji yafashije Bushali mu gutunganya umuziki no kumufasha gukomeza umwimerere we mu njyana ya Kinyatrap. Yamufashije kumenyekanisha imishinga ye, harimo indirimbo n’imizingo (albums) yatumye yigarurira abakunzi ba Hip-Hop.

Bushali yagize izina rikomeye mu Rwanda, afatwa nk’umwe mu batangije Kinyatrap ku rwego ruhanitse.

Dr Nganji yafashije kandi B-Threy mu gutunganya umuziki we, amuha ubujyanama bwo gukomeza kuba umuhanzi udasanzwe muri Kinyatrap.

Yanamufashije gukorana n’abandi bahanzi no kumenyekanisha ibikorwa bye, byatumye aba umwe mu baraperi bafite izina rikomeye mu Rwanda.

Dr Nganji yakomeje gufasha abandi baraperi batandukanye, Slum Drip, n’abandi bagize uruhare mu guteza imbere injyana ya Kinyatrap.

Abinyujije mu gutunganya umuziki no gutanga ubujyanama, yafashije aba bahanzi guhanga umwimerere wabo, bituma iyi njyana ikomeza gukura.

Dr Nganji yabaye umwe mu bafite uruhare rukomeye mu gukomeza injyana ya Kinyatrap, abinyujije mu gufasha abahanzi kuyikora kinyamwuga. 

Nubwo Bushali na B-Threy nyuma bagiye kwikorana, uruhare rwa Dr Nganji mu gutuma bagera aho bageze ntirushidikanywaho.

  

9.Kenny K-Shot

Uyu muraperi aherutse gushinga inzu ifasha abahanzi yise Intare Sound Wave Initiative mu rwego rwo guteza imbere injyana ya Hip-Hop no gushyigikira impano nshya mu muziki nyarwanda.

Yasinyishije abahanzi abaraperi bagenzi be Xeventeen, Lov3rboy ndetse na Sobermond. Umuraperi Xeventeen aherutse kubwira InyaRwanda, ko Kenny K-Shot ari umwe mu bamushyigikiye cyane mu rugendo rwe rwa muzika, ndetse avuga ko kuba yarasinyishijwe muri iyi Label ari ishema rikomeye kuri we.

Lov3rboy we yavuze ko gukorana na Kenny K-Shot byaturutse ku rukundo yakundaga ibikorwa bye kuva kera, ndetse ko bahuriye muri studio bwa mbere bakorana indirimbo. Ni ibintu ahuza na Sobermind baherutse no guhurira kuri ‘Mixtape’.  

10.Juno Kizigenza

Mu 2020, Juno yasinye muri Igitangaza Music muri 2020 atandukana nayo muri 2021, muri 2023 atangaza ko yasinyishije umuhanzikazi France Mpundu binyuze muri Label yise ‘‘Huha Records’ afatanyije n’umujyanama we’.

Juno Kizigenza akimara gusinyisha France yahise amukorera indirimbo yise ‘Umutima’.

France Mpundu uri gukorana na Juno Kizigenza muri iki gihe, avuka mu muryango w’abana umunani, ni uwa kane (abakobwa 4 n’abahungu 4). Avuka kuri Munyampundu Silas na Karimwabo Forutene.

Amashuri abanza yayizemuri Saint Joseph i Nyanza, Icyiciro rusange yiga muri College du Christ Roi, ayisumbuye ayasoreza muri Ecole Notre Deme de La Providence mu ishami ry’Imibare, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (MEG).

Muri Mutarama 2019, France Mpundu yabwiye InyaRwanda ko hagati y’imyaka 5 n'imyaka 6 yatangiye kwiyumvamo impano yo gukora umuziki nk’umwuga, mu mashuri abanza n’ayisumbuye akajya abikora nko kwishimisha, ariko ngo abo yaririmbiraga n’abandi bamubwiraga ko afite impano y’umuziki yo gushyigikira.

Mu mabyiruka ye, ngo yakuze ari umukunzi mwiza w’ibihangano by’abanyamuziki bafite amazina akomeye ku Isi barimo itsinda rya ‘Destiny’s Child ryanyuzemo Beyonce Knowles, Kelly Rowland ndetse na Michelle Williams, umuririmbyi w’ijwi ryahogoje benshi ‘Whitney Houston’, umunyabigwi mu muziki Celine Dion n’abandi benshi bamukundishije umuziki ucengera amatwi.

Avuga ko yatangiye kumva impano imukirigita, ndetse yiyemeza gushyira imbaraga muri uru rugendo yemerejemo kugera ku rwego nk’urwo Beyonce yagezeho. 

Yagize ati “Nkiri umwana nabikoraga nko kwishimisha nta n’ubwo bari bazi ibyo ari byo. Ariko ngiye muri ‘secondaire’ nagendaga ndirimba mu bana twigana bakambwira ngo ufite ijwi ryiza bibaye byiza wabikomezamo nkakora umuziki, nanjye koko numva ni ibintu binshimishije mbishyizemo imbaraga nagera kure." 


Shaffy yabaye ikimenyabose nyuma y'uko anyuze muri Label ya The Ben


Alto yanyuze muri Label ya Oda Paccy mbere y'uko amenyekana muri iki gihe


Bushali yubakiye umuziki we kuri Kinyatrap bitewe na Dr. Nganji


France Mpundu nyuma y'uko yegukanye irushanwa 'I'm The Future', yagiranye imikoranire na Juno Kizigenza


Marina agendana ishimwe akura kuri Uncle Austin wamuciriye inzira


Impano ya Kenny Sol yatyaye nyuma y'uko agiranye imikoranire na Bruce Melodie

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND