Umuririmbyi Nirere Shanel yatangaje ko bwa mbere ahura n'umugabo we Guillaume Favier baje kurushinga, bahuriye kuri Institut français kuko ariho yari asanzwe akora, kandi urugendo rw'urukundo rwabo rwashotse bitewe n'inshuti bombi bahuriyeho.
Ku wa 2 Kanama 2014 ni bwo Nirere Shanel yarushinze n'umugabo we Guillaume Favier, basezerana kubana akaramata, ni nyuma y'igihe cyari gishize bari mu rukundo rwitamuruye. Ubu, imyaka 11 irashize barwubakanye.
Ubukwe bwabo bwabereye mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, ari na ho batuye igihe kinini mbere y'uko bimukira muri Afurika y'Epfo muri iki gihe, bitewe n'akazi k'umugabo we.
Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda, aho yari yitabiriye igitaramo yakoreye kuri Institut français yari yahuje no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore, cyabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025 yahuriyemo na Mani Martin.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Nirere Shanel yavuze ko ahura bwa mbere n'umugabo we baje kurushinga bahuriye kuri Institut français y'i Kigali ari naho yakoreye igitaramo cye mu minsi ishize.
Yavuze ko icyo gihe ahura na Guillaume Favie yari yagiye kureba inshuti ye, aho yaje kumenya iyo nshuti inaziranye n'umugabo we. Ati "Hari inshuti yacu dufite twembi duhuriyeho. Niwe watumye ibi byose bishoboka."
Nirere yavuze ko yinjiye muri 'Office' ategereza iyo nshuti ye, ariko anahabona Guillaume bataziranye. Yavuze ko iyo nshuti yamubwiye ko uriya mugabo yamukunze, hanyuma arahindukira anabwira Guillaume ko Nirere Shanel yamukunze.
Ati "Njyewe nari mfite gahunda n'iyo nshuti yanjye, noneho arambwira ngo mbe mutegereje muri 'Office' ye, ubundi aje njya kumureba turavugana, ndangije ndataha bisanzwe.
Iyo nshuti yanjye ntabwo yari ihari, ariko Guillaume we yari ahari, ntegereza iyo nshuti yanjye muri 'Office' ya Guillaume, inshuti yanjye yageze aho iraza, hanyuma njya kumureba..."
Arakomeza ati "Naratashye, hanyuma inshuti yanjye ijya kubwira Guillaume ngo uriya mukobwa yagukunze, arangije nanjye araza arambwira ngo Guillaume yagukunze, urumva ahubwo yaratwakije twembi ari we ubyikoreye."
Nirere Shanel yavuze ko iyo nshuti bahuriyeho yakomeje kwenyegeza urukundo, binyuze mu bikorwa binyuranye yagiye ategura bikabahuza. Atekereza ko iyo nshuti bahuriyeho, yari yabonye ko bashobora gukundana, kugeza banarushinze.
Nirere yavuze ko gukomera ku rugo gushingira cyane ku rukundo buri umwe agaragariza mugenzi we, kuganira ndetse no kuba buri umwe agerageza kuba uwo ari we.
Muri muzika, Nirere aherutse gushyira ku isoko indirimbo ‘You Complete me’. Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite umwihariko mu muziki, wamenyekanye cyane mu myaka ya 2000, ariko yatangiye umuziki mu 1998.
Ni umuhanzikazi ufite ijwi ridasanzwe, aririmba mu njyana zivanze nka Afro fusion, Soul, na R&B. Indirimbo ze zifite umwimerere ujyanye n’umuco nyarwanda, bikamwongerera umwihariko.
Mu ndirimbo zamufashije kuba icyamamare harimo: "Ndarota" – Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane, inamenyekana mu Rwanda no hanze yarwo.
Shanel ni umwe mu bahanzi b’abagore babashije kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda, mu gihe bari bacye cyane. Ni umuhanzi kandi uhanga indirimbo zifite ubuhanga, akazihuza n’ubutumwa bwimbitse.
Yagize uruhare mu guteza imbere injyana zicisha make (acoustic music), bitandukanye n’ibyo benshi bari bamenyereye. Yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuco, sinema, n’ubuhanzi muri rusange.
Kuba arimo kwizihiza imyaka 21 mu muziki
ni ikimenyetso cy’uko hari byinshi yakoze byasigiye izina rye agaciro mu
ruhando rwa muzika nyarwanda.
Nirere Shanel yatangaje ko imyaka 11
ishize arushinze n’umugabo we Guillaume bahuriye mu Mujyi wa Kigali
Nirere yavuze ko yakundanye n’umugabo we bigizwemo uruhare n’inshuti bahuriyeho
Nirere Shanel amaze iminsi mu Rwanda mu bikorwa bishamikiye ku muziki no gusura umuryango we
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA NIRERE SHANEL
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YOU COMPLETE ME' YA NIRERE SHANEL
TANGA IGITECYEREZO