RURA
Kigali

Icyo RIB ivuga ku ifatwa rya Prince Kid

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/03/2025 17:32
0


Ku wa 3 Werurwe 2025, nibwo Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe umugaboo witwa Dieudonné Ishimwe [Prince Kid], ufite imyaka 38, wari wahunze ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cyo gufata ku ngufu.



ICE yatangaje ko Ishimwe yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni amakuru yacicikanye cyane kuri iki Cyumweru tariki 9 Werurwe 2025, ndetse hibazwa byinshi bijyanye n’uburyo Prince Kid yafashwe. 

Mu itangazo, ICE ivuga ko Ishimwe yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y'igihugu. Kandi ko Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwabafashije muri iki gikorwa cyo kumufata. 

Leta y’u Rwanda, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

Josh Johnson, Umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu.

Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abantu nk’aba bafatwe kandi birukanwe. Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekaga itangazamakuru abantu 7 bakurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira B. Thierry yabajijwe kuri dosiye ya Prince Kid ndetse n’uburyo yafashwemo.

Mu gusubiza, Dr. Murangira yagize ati “Ubutumwa dutanga nta ‘official Communication [Itangazo] twari twabona kuri ibyo bintu. Twabisomye nk’uko namwe mwabisomye. Ngirango ‘official Communication’ niboneka, muzabimenya. Muzabimenyeshwa.”

Ku wa 13 Ukwakira 2023, nibwo Urukiko mu mujyi wa Kigali rwahanishije igifungo cy’imyaka 5 Ishimwe Dieudonné [Prince Kid] nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

Prince Kid yaburanye ahakana ibirego byose ndetse na bamwe mu bakobwa bavuguruje ibyo bari batangarije mu bugenzacyaha bandika inyandiko yemeza ko batigeze bahohoterwa.

Ariko umucamanza mu rukiko rw’ubujurire yavuze ko inyandiko zanditswe n’abakobwa imbere ya Noteri bavuga ko batahohotewe zidafite agaciro bityo ko ntacyo zifasha uregwa.

  

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko nta ‘Official Communication’ barabona ivuga ku itabwa muri yombi rya Prince Kid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND