Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 7, barimo abagore babiri bakurikiranyweho kwiyitirira abagenzacyaha bagasaba amafaranga abantu bafite ababo bafunze kubera ibyaha bakekwaho babizeza kubafungura.
Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Werurwe 2025, ku cyicaro cya RIB giherereye i Remera. Herekanywe kandi n'abandi bakurikiranyweho kurema umutwe w’abagizi ba nabi bagurisha ubutaka butari ubwabo bakoresheje impapuro mpimbano.
Biyitiriraga abagenzacyaha bagacucura abantu
Mukahabimana Beatrice w’imyaka 35 afatanyije n’uwitwa Siborurema Jean Claude (Ntarafatwa, aracyari gushakishawa) ndetse na Niyigena Claudine, nibo bakoranaga, aho buri umwe yari afite icyo ashinzwe, bakubakira ku makuru y’abantu bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.
Bifashishije aya makuru bahamagara abana, umugore cyangwa umugabo w’umwe muri abo bantu bafunze, bakamusaba amafaranga bamwizeza ko umuntu we arekurwa.
Murangira yavuze ko Niyigena Claudine niwe wanyuzwagaho amafaranga yaciwe abantu bafite ababo bafunze. Ati “icya mbere bahera ku makuru y’umuntu runaka, iyo bamaze kumenya ayo makuru niyo bakoresha, amakuru bashaka ni ay’umuvandimwe uri hanze, umugore cyangwa se umugabo, ufite umuntu ufunze, ukurikiranyweho ibyaha bitandukanye.”
Yavuze ko Mukahabimana niwe wiyitaga umugenzacyaha, hanyuma agahamagara umwe mu bo mu muryango w’uwafunzwe, akamubwira ko ‘Dosiye ikomeye, ariko ko hari icyakorwa’.
Dr. Murangira ati “Ubwo rero yifashisha ya makuru, agahamagara umuvandimwe, inshuti cyangwa umugore akamubwira ko dosiye y’umuntu we ufunze ikomeye, akamwumvisha ko ikomeye pe, ati ariko gukomera cyangwa koroha kwayo biri mu biganza ‘byawe’, akamubaza ati ‘ese ubwo icyo mvuze uracyumvise’?”
Yavuze ko mu mayeri bakoresha, harimo gusaba wa muntu ufite uwe ufunze gutanga amafaranga kugira ngo afungurwe. Muri iyi dosiye, Niyigena Claudine niwe wakiraga amafaranga nka ‘Agents’ hanyuma akayashyikiriza bariya babiri bakoranaga.
Dr.Murangira yavuze ko “Ubutabera ntibugurwa. Umuntu wese ukubwira ngo tanga amafaranga, ngo bagufungurize kanaka, rwose jya umenya ko ari umutekamutwe…”
Yavuze ko abakomisiyoneri basiga icyasha inzego z’ubutabera, bityo ni uruhare rwa buri wese mu guhangana n’abiyitirira inzego zinyuranye, bagashuka abantu.
Abagabo bane biyitiriye imyirondoro y’abantu bagurisha ubutaka bwabo:
Dr.Murangira yavuze ko buri wese ugurisha ubutaka cyangwa ugura akwiye gushishoza, kandi na Noteri ubihamya akabanza kugenzura niba nta manyanga yabaye mu kugura no kugurisha ikibanza
Yavuze ko aba bagabo bafashwe tariki 3 Werurwe 2025, bafashwe bamaze kugurisha ubutaka butari ubwabo bungana na metero kare 18,000, bukasemo ibibanza 60. Buherereye mu Karere ka Bugesera.
Bafashwe kandi bamaze kwakira amafaranga angana na Miliyoni 141 Frw, ndetse n’ibihumbi 42 by’amadorali. Iki ni igiciro cy’ubutaka bari bagurishije, butari uwabo.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko uwari waguze ubu butaka yahombye, kuko yari yaguze n’abatekamukatwe. Ati “Ni ukuvuga ngo uwaguze yahombye aya mafaranga yose, kuko yaguze n’amabandi, atanga amafaranga. Tekereza kudashishoza ugahita utakaza imari ingana gutya.”
Abacyekwaho kugurisha ubu butaka barimo Rubagendwa Fred uzwi ku izina rya Rusakara- Yari asanzwe azwi nk’umucuruzi unafite kompanyi zikora ibikorwa.
Tariki 20 Kanama 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Rubagendwa Fred icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Murangira ati “Ubu ari mu isubiracyaha. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya Miliyoni 3 Frw bisubitse mu myaka ibiri n’amezi atandatu, yongeye gufatwa icyaha yasubikiwe imyaka bamuhaye itararangira. Icyaha ni kimwe, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.”
Mu bandi bafashwe harimo Kayiranga Edouard. Uyu yari komisiyoneri, aho yahuzaga ugura n’ugurisha. Hafashwe kandi Tresor wemera ko yakiriye Miliyoni 23 Frw n’ibihumbi 6 by’amadorali, ni mu gihe ‘Rusakara’ yemera ko yakiriye Miliyoni 23 Frw n’ibihumbi 7 by’amadorali.
Kayiranga Edouard, ku wa 15 Kamena 2022 yakurikiranyweho icyaha nk’iki cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya. Murangira ati “Urumva rero abakomisiyoneri bamwe na bamwe, akenshi uzasanga bakurikiranywaho ibi byaha. Kuko, nibo bahuza ugura n’ugurisha, baba bazi amakuru y’ubutaka runaka.”
Muri iyi dosiye, Ndahiro Yvan niwe wateguye ibi bikorwa byose. Murangira ati “(Uyu) niwe wari uzi nyiri butaka wa nyawo, no gushaka abantu bagura. Uyu Ndahiro Yvan niwe washatse umunyamahanga wiyitirira nyirubutaka, ubutaka bwagurishijwe bwari ubw’umunyamahanga, hanyuma bashaka undi munyamahanga uza kwiyitirira ubutaka, no guhimba impapuro bisa n’ibyangombwa by’umunyamahanga.”
Yavuze ko uwari ugiye kugura ubu butaka yagerageje gushaka amakuru abona, ariko ntiyabasha guhuza izina rya nyirubutaka ndetse n’isura igaragaza ku byangombwa bye.
Muri iyi dosiye kandi, harimo Irigeneza Tresor w’imyaka 25 y’amavuko, niwe wakiraga amafaranga, ndetse niwe wabahuzaga na ‘Notaire’.
Dr. Murangira yavuze ko aba bagabo bahisemo uyu mwana kugirango banyuze amafaranga kuri konti ye angana na Miliyoni 141 Frw n’ibihumbi 42 by’amadorali.
Yashimye abaturage ku bw’uruhare bagize ‘kugirango aba bantu bafatwe’. Ati “Turashima abaturage ko muri iyi minsi, batakemera, batakihanganira ibikorwa nk’ibi. Ntaho wajya ngo wihishe, ubufatanye bwabo turabushima, kandi turabasaba kubukomeza.”
Dr. Murangira yavuze ko aba bantu bamaze
gufatwa, hagarujwe amafaranga angana na Miliyoni 67, 830 Frw; hagarujwe 11, 795
by’amadorali. Hafatiriwe ubutaka bufite agaciro ka Miliyoni 23 Frw, ndetse na Mercedes-Benz
ifite agaciro ka Miliyoni 8 Frw.
Hafatiriwe kandi Miliyoni 9 Frw ziri kuri konti. Yose hamwe ugereranyije ni 107, 830,000 ndetse 11,790 by’amadorali [16, 919,708.86 Frw]- Aya niyo yabashije kugaruzwa. Uteranyije yose hamwe ni 124, 749, 708 Frw.
Amafaranga yasubijwe nyirayo, ni mu gihe ibyafatiriwe na byo bizagurishwa amafaranga agasubizwa uwatekewe umutwe.
RIB kandi yerekanye umugabo witwa Bimenyimana Jean Marie wemera icyaha, akavuga n’uburyo yabikoze, ndetse n’amafaranga yari amaze gukura. Uyu mugabo yakoreshaga amayeri yo kureba umuntu ugiye kubikuza amafaranga kuri Banki, cyangwa se ahandi akamusaba kumuvungishiriza amadorali.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo; kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cy’iyezandoke. Ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo aba bantu bakurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.
Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ivuga ko, Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.
Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Iyezandonke n’icyaha cy’ubugome gihanishwa
igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu
y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu
z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke. Mu gihe cy’isubiracyaha, ibi bihano
byikuba inshuro ebyiri.
RIB yerekanye abantu 7 bahuriye ku cyaha cy’ubushukanyi, aho babikoze mu bihe bitandukanye
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yasabye abantu gushishoza mu gihe cyose hagize ubegera abizeza ubufasha
TANGA IGITECYEREZO