Guhera muri Werurwe 2025, amafaranga yose yinjira mu madini n’amatorero agomba kunyuzwa muri banki, mu rwego rwo kunoza imicungire y’umutungo no gukumira ibibazo bijyanye no kunyereza amafaranga.
Iyi
ni imwe mu ngingo zikomeye zikubiye mu mabwiriza mashya agenga imiryango
ishingiye ku myemerere mu Rwanda, yashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere,
RGB ategeka ko bikorwa by’imari by’idini/itorero byose bikorwa binyujijwe muri
banki cyangwa mu bindi bigo by’imari byemewe mu Rwanda.
Mu
rwego rwo gukumira ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki, Umuryango wose
ushingiye ku myemerere urasabwa gushyiraho ingamba zikangurira abaterankunga
bawo gukoresha banki n’ibigo by’imari byemewe n’amategeko.
Ku
byerekeranye n’amafaranga yakusanyijwe mu biterane cyangwa mu yindi mihango y’imyemerere,
umuryango uzajya ubikorera inyandiko unatange raporo mu gihe hakusanyijwe
amafaranga arenga ateganywa n’amabwiriza ku bihano mu by’imari birebana
n’iterabwoba, gutera inkunga iterabwoba, n’ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.
Buri
muryango kandi ufite inshingano yo kumenya niba inkomoko y’inkunga
y’umuterankunga wawo idaturuka cyangwa idafitanye isano n’ibikorwa binyuranije
n’amategeko.
Kugira
ngo habeho umucyo mu mikoreshereze y’imari, buri mwaka hazajya habaho igenzura
ry’umutungo w’umuryango rikorwe n’abahanga bemewe kandi babifitiye ububasha.
Mu bindi bishya harimo kwerekana “inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw
ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta.”
Biteganijwe
ko kandi Umuryango wagabye ishami utabiherewe uburenganzira n’Akarere cyangwa
Umujyi wa Kigali, uzajya uhanishwa igihano cyo guhagarika iryo shami kand
utange n’ihazabu y’agera kuri miliyoni 5 Frw.
Umuyobozi
uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba barize
amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe
n’amategeko.
Iyo
yize mu mahanga atanga icyemezo cy’imihwanire y’impamyabumenyi cyangwa
y’impanyabushobozi mu by’iyobokamana gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Ku
muntu wize kamininuza mu zindi ngeri agaragaza “icyemezo cy’amasomo
y’iyobokamana ashimangira impamyabumenyi cy’uhagarariye umuryango imbere
y’amategeko n’icy’umwungirije bafite impamyabumenyi zitari izo mu bijyanye
n’iyobokamana bize nibura amasaha 1.200 mu masomo y’iyobokamana mu ishuri
ryemewe n’urwego rubifitiye ububasha.”
Amabwiriza
yo ku wa 6 Werurwe 2025 yerekeye ibindi bisabwa imiryango ishingiye ku
myemerere, ategeka ko umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo
gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe
ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho
hantu.
Basabwa
kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu
bikorwa byo gusenga; inyandiko yemeza gukorera gusa imihango yose, amasengesho
n’imikorere y’imyemerere mu nyubako y’umuryango yagenewe gusengerwamo.
Abashinga
amadini n’amatorero n’imiryango ibishamikiyeho bajyaga bakodesha inzu zisanzwe
zikoreshwa indi mirimo nka hoteli cyangwa inzu zakira ibirori bakazisengeramo.
Amabwiriza mashya ategeka ko iyo nyubako ihabwa icyangombwa cyemeza ko
ikorerwamo imihango y’uwo muryango no gusenga gusa.
Akarere
cyangwa Umujyi wa Kigali bizajya bitanga ibaruwa y’imikoranire ari uko hatanzwe
“icyemezo cy’ingero y’inyubako cyemeza ko inyubako izakorerwaramo ibikorwa byo
gusenga yujuje ibisabwa n’amategeko y’imyubakire y’aho umuryango ukorera
gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”
Hasabwa
kandi urutonde rw’abantu nibura 1.000 bo mu karere umuryango wifuza gukoreramo
bawushyigikiye, ruriho imikono yabo, inomero z’indangamuntu cyangwa iza
pasiporo n’iza telefoni byabo na gahunda y’ibikorwa by’amajyambere Akarere
cyangwa Umujyi wa Kigali bishyize imbere.
Imiryango
ishingiye ku myemerere ibarirwamo amadini n’amatorero n’indi ibishamikiyeho.
Ubugenzuzi
bwakozwe mu 2024 ku miryango ishingiye ku myemerere harebwa iyubahirizwa
ry’amabwiriza ayigenga, bwasize amatorero arenga 50 ahagaritswe gukorera mu
Rwanda kubera kutuzuza ibisabwa, mu gihe inzu zisengerwamo zirenga 9.000 na zo
zafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa byagenwe.
Mu
2023/2024 imiryango ishingiye ku myemerere 116, yasabye ibyangombwa by’ubuzima
gatozi, 19 irabihabwa mu gihe 97 itabihawe kuko itari yujuje ibisabwa.
TANGA IGITECYEREZO