Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand wamamaye mu muziki Bull Dogg, yatangaje ko Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close amufata ‘nk’umuvandimwe Mukuru’ ashingiye ku rugendo rw’imyaka 16 ishize bubatse ubushuti butajegajega.
Ashingira mu kuba bafitanye indirimbo ebyiri zirimo ‘Igikomere’ yasohotse ku wa 7 Kanama 2017, ndetse na ‘Cinema’ yasohotse ku wa 3 Werurwe 2025. Hejuru y’ibi ariko, anibuka ko hari ibindi bikorwa binyuranye bagiye bahuriramo byatanze umusaruro ku mpande zombi.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Bull Dogg asobanura Tom Close nk’umuvandimwe Mukuru we kandi uri hejuru ‘yanjye mu byo kuba ari mukuru wanjye’.
Ati “Hari ukuntu umuntu ashobora ku kwitwaraho nubwo mwaba muri kintu kimwe ukavuga uti uyu ni Mukuru wanjye reka ntware ibintu gacye ntabwo ndibwisanzure cyane.”
Yavuze ko yahuye bwa mbere na Tom Close mu 2009 bahuriye mu Karere ha Huye, kandi ko kuva icyo gihe yamubereye inshuti y’akadasohoka, kuko mu bihe bitandukanye yakunze kwakira Telefone ye amuganiriza, akamubaza uko ameze, rimwe na rimwe bakajya inama.
Ati “Yari umuntu uhora ampamagara akambaza ati umeze neza, akangira inama, yewe bitari no muri gahunda z’umuziki. Kuko ndumva indirimbo ya mbere twakoranye, twayikoze nko mu 2017 yitwa ‘Igikomere’ kandi twarahuye mu 2009.”
Nyuma y’uko duhuye, twahuriraga mu bitaramo, yajyaga akoresha ibitaramo byinshi akantumira, hari ibitaramo nibuka twigeze gukorana yari yateguye, icyo gihe nari muri Kaminuza i Huye niba atari nyuma yabwo, akantumira, nkitabira.”
Bull Dogg yashimangiye ko ubushuti bwe na Tom Close bwakomeje n’uko yamutekerezagaho buri gihe. Ati “Buriya iyo umuntu agutekerezaho, aba yubaha akazi kawe, impano yawe cyangwa se n’urugendo rwawe rw’umuziki. Niba umuhanzi Mukuru nkawe avuze ati reka uyu muhanzi muto mwifashishije muri ibi bitaramo ngiye gukora, ni uko aba ashima ibyo ukora n’uburyo ukoramo ibintu byawe.”
Bull Dogg asobanura kandi Tom Close nk’umuvandimwe ‘wabashije kwakira uruhande rwanjye rw’imikorere n’ubuzima’. Yavuze ko kuba buri gihe Tom Close yaragiye amutekerezaho, abifata nk’amahirwe adasanzwe yagize mu buzima bwe, ari nayo mpamvu ‘nagombaga kuyafatisha amaboko yombi’.
Ati “Mba mvuga nti umuhanzi Mukuru wantanze mu kibuga, hari aho ashobora kunkurura akaba yangeza, haba mu muziki na nyuma y’ubu buzima bw’umuziki.”
Yavuze ko Tom Close yubatse ibigwi mu muziki w’u Rwanda, kandi hamwe n’imirimo ya Leta akora muri iki gihe, ni umwe ‘mu bagucira inzira ugasanga hari icyo bigufashije, cyangwa akaguhuza n’umuntu uzakugirira akamaro nanone mu buzima bwawe’.
Ati “Ni umuntu nubaha cyane kandi
ngenderaho n’impanuro ze, nkarebera no ku mikorere ye nkavuga nti uyu musaza
yarabikoze.”
Bull Dogg yatangaje ko imyaka 16 ishize
ari kumwe na Tom Close yabaye iy’umuvandimwe byatumye bakomeza gukorana
Bull Dogg yashimangiye ko Tom Close
yamubereye inshuti n’umuvandimwe kuva bamenyana
Bull Dogg yavuze ko yahuye bwa mbere na
Tom Close bahuriye i Huye mu 2009
Bull Dogg yavuze ko hari ibitaramo Tom
Close yateguraga akamutumiramo
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA BULL DOGG
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'CINEMA' YA BULL DOGG NA TOM CLOSE
">
TANGA IGITECYEREZO