RURA
Kigali

NASA yahagaritse koreza Telesikopi nshya iteganyijwe gushakisha Ibimenyetso by’ubuzima mu isanzure

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:9/03/2025 15:12
0


Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubushakashatsi ku isanzure (NASA) cyongeye gutinza igikorwa cyo kohereza mu isanzure telesikopi nshya yitwa SPHEREx, igenewe gushakisha ibimenyetso by’ibanze by’ubuzima mu isanzure Galaxie yacu, Milky Way.



NASA yongeye gusubika gahunda yo kohereza mu isanzure telesikopi nshya yitwa SPHEREx, hamwe na porogaramu ya PUNCH, byose byari biteganyijwe kwifashishwa mu bushakashatsi bwimbitse ku isanzure n’imibereho y’ubuzima bwaho. 


Ibi bikoresho byari koherezwa ku wa Gatandatu tariki 9 Werurwe 2025, bifashishije roketi ya SpaceX Falcon 9, ariko byasubitswe mu rwego rwo gukomeza igenzura ku mutekano wa roketi nkuko tubikesha CNN.


SPHEREx izafasha abashakashatsi gushaka ibimenyetso by’inkomoko y’ubuzima no kumenya byinshi ku miterere ya za galaxie n’inyenyeri. Izakorera mu ntera ya kilometero 650, ikusanya amakuru y’urumuri rwa infrared Ku matsinda y'imibumbe miliyoni 450 n’inyenyeri miliyoni 100.


Iyi telesikopi izibanda ku gushakisha ibinyabutabire by’ingenzi birimo amazi na dioxyde de carbone, bifitanye isano n’ubuzima. Izanunganira James Webb Space Telescope mu kureba ahantu hihariye mu isanzure.


PUNCH, nayo, izakurikirana imikorere y’izuba n’uko imirasire yarwo igira ingaruka ku isi. Izakoresha satelite enye zizerekana uko umuraba w’izuba ugenda ukwirakwira mu isanzure.


Kohereza ibi bikoresho icyarimwe bifasha NASA kugabanya ikiguzi no kongera inyungu mu bushakashatsi. Biteganyijwe ko hazatangazwa andi matariki mashya mbere y’uko ukwezi kwa Mata kurangira. SPHEREx na PUNCH bizagira uruhare runini mu gusobanura inkomoko y’ubuzima n’uko izuba rigira ingaruka ku mibereho yacu.

Iki gikorwa cyasubitswe nyuma y'ginzura ryakozwe kuri roketi yari kwifashishwa mu kohereza SPHERE x na Punch.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND