Tariki 9 Werurwe ni umunsi wa 67 w’uyu mwaka usigaje indi 299 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka:
632: Nibwo Intumwa Muhammad yavuze isengesho rya nyuma (Khutbatul Wada).
1276: Augsburg yahindutse Umujyi w’i Bwami wigenga.
1566: David Rizzio, Umunyamabanga wihariye w’umwamikazi Mary wo muri Scotland, yiciwe ibwami (Holyroodhouse) muri Scotland.
1796: Napoléon Bonaparte yarwubakanye na Joséphine de Beauharnais.
1990: Dr Antonia Novella ni we wabaye umugore wa mbere wahawe umwanya w’ushinzwe ubuzima unafite inkomoko yo muri Espagne.
2010: Habaye ubukwe bwa mbere bw’abahuje igitsina i Washington.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:
1285: Go-Nijō,Umwami w’abami wo mu Buyapani.
1929: Zillur Rahman, Perezida wa Bangladesh.
1975: Juan Sebastián Verón,umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya- Argentine.
Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:
1992: Menachem Begin, Minisitiri w’Intebe wa Isirayeli akaba yaranabonye igikombe cy’amahoro cya Prix nobel.
1926: Usui Mikao, uwashinze Reiki.
2007: Brad Delp, Umuririmbyi w’umunyamerika.
TANGA IGITECYEREZO