Agahinda ni kose muri Uganda mu mujyi wa Masaka nyuma y'uko hamenyekanye inkuru ibabaje y’uko umugabo yishe umwana we w’umukobwa amuziza ko yamukekaga ko ajya atanga amakuru kuri polisi akaba ari yo mpamvu polisi yari yatangiye kumushakisha.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Story Hawker ivuga ko uyu mugabo witwa Mwebe Deo yishe umukobwa we, Sophia Nantume, wari umunyeshuri wo mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.
Bivugwa ko Mwebe yishe Nantume mu gicuku akoresheje umuhoro, aho yavugaga ko akeka ko umukobwa we ajya kumurega kuri polisi.
Nk’uko nyina w’uyu ukekwa akaba na nyirakuru wa nyakwigendera, Maidinah Nakayi yavuze ko Mwebe yageze mu rugo atinze, bigaragara ko yari afite ubwoba n’umujinya, yahise ajya gutyaza umuhoro we mbere yo kugaba igitero ku mukobwa we wari usinziriye.
Nakayi yagize ati “Natekerezaga ko arimo aratyaza umuhoro we gusa nk’ibisanzwe, nyuma yansabye urufunguzo rw'icyumba cyanjye, ariko nanga kurumuha. Ahagana mu ma saa saba z’ijoro nibwo yishe umwuzukuru wanjye. ”
Undi muntu wo mu muryango wabo witwa Shaluwa Nakayi, yavuze ko babanje kwizera ko Mwebe yatyazaga umuhoro we kugira ngo ajye awukoresha mu mirimo ye y’ubuhinzi utyaye.
Icyakora mu gicuku, yaje kuzimya amatara maze atera umukobwa we Nantume arawumwicisha. Shaluwa yavuze kandi ko nawe Imana yakinze ukuboko ubwo yashakaga kumukurikizaho, akabasha gutoroka.
Ishami rishinzwe umutekano muri ako gace riyobowe na John Bosco Birungi, ryahurije hamwe maze ribasha gufata Mwebe. N’ubwo yagerageje guhunga, nyuma yaje gufatwa maze amanika amaboko.
Nyamara bitewe n’uko abaturage bari barakaye cyane bahise bamwicira aho, abashinzwe umutekano bamusanganye ibyuma byinshi maze barabimwambura.
Abanyeshuri bigana na Nantume bavuga ko yari umukobwa w’umutima mwiza, aho benshi muri bo batiyumvisha ukuntu umubyeyi we yamwishe n’icyabimuteye.
Mu gihe Mwebe atari afite asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga, abayobozi bakeka ko ashobora kuba yari arwaye indwara zo mu mutwe cyangwa akoresha ibiyobyabwenge mu ibanga.
Umuyobozi w'akarere ka Masaka, Ahmad Washaka, yihanganishije umuryango wagize ibyago anasaba abaturage gukomeza kuba maso no guharanira umutekano aho batuye birinda urugomo.
Umuvugizi wa Polisi nkuru ya Masaka, Twaha Kasirye, yemeje ko iperereza rigikomeje anihanangiriza ababyeyi kwirinda gutanga ibihano bikabije ku bana babo, ndetse ko ibibazo bidakemurwa n’amakimbirane cyangwa ubwicanyi ahubwo ko bigomba gukemuka mu buryo bw’amahoro.
TANGA IGITECYEREZO