Mu gihe Isi y’umupira w’amaguru ikomeje kugenda ihinduka, ibitekerezo bishya bikomeza gutangwa mu rwego rwo kuwugira umukino ushimishije kurushaho.
Umunya-Espagne Gerard Piqué, wahoze ari myugariro
wa FC Barcelona, yagaragaje igitekerezo gikomeye cyo gukuraho amanota ku makipe
anganyije 0-0 kugira ngo atume umukino uba uryoheye abafana.
Mu kiganiro yagiranye na Iker Casillas kuri
podcast, Piqué yagaragaje ko abafana bagomba kubona umupira mwiza kandi
wuzuyemo ibitego, aho gukomeza kureba imikino irangira nta gitego kibonetse.
Yagize ati “Umufana wishyuye amafaranga ari hagati y’amayero
100 na 300 ngo arebe umukino, ntakwiye kugenda atabonye igitego. Tugomba
guhindura ibintu. Urugero, niba umukino urangira ari 0-0, amakipe ntakwiye
guhabwa inota na rimwe. Tekereza uko umukino wakomeza gukomera guhera ku munota
wa 70 amakipe yose abona aza gutaha amaramasa!
Igitekerezo cya Gerard Pique mu gihe
cyashyirwa mu bikorwa, amakipe yashyiramo imbaraga nyinshi mu gusatira, aho
gukinira inyuma yugarira. Ibi byatuma umukino uba ushyushye, kuko nta kipe yaba
yemerewe kurangiza umukino nta gitego yatsinze.
Muri iki gihe, amakipe menshi akoresha uburyo
bwo gukina yugarira kugira ngo nibura agire inota rimwe. Ariko, Piqué we avuga
ko umupira w’amaguru ukwiye gukinwa nk’indi mikino nka Basketball na Tennis,
aho habaho gutsinda cyangwa gutsindwa. Iki gitekerezo yigeze kugitangaza mu
mwaka ushize, aho yasabye ko tombola zakurwaho burundu, ibintu byateje impaka
nyinshi mu bafana.
Niba iri tegeko ryashyirwa mu marushanwa
akomeye, bishoboka ko imikino yakomeza kurushaho kuryoha, by’umwihariko mu
mikino ya nyuma y’irushanwa. Ibi byatuma abafana bagira ibyishimo byo kureba
umupira w’amaguru urimo ibitego byinshi.
Ariko, ibi ntibyashimisha amakipe yose cyane nk’afite urwego ruri hasi yakoresha uburyo bwo kwihagararaho ngo nibura yiheshe inota
rimwe. Mu gihe habayeho guhana amakipe atabashije gutsinda, bigatuma amwe muri
yo atabona uburyo bwo guhatana.
Icyakora, nta gushidikanya ko igitekerezo cya Piqué kizaganirwaho cyane mu isi y’umupira w’amaguru, ndetse gishobora gufungura amarembo y’izindi mpinduka zatuma umupira ubera abafana bishimishije.
Guhindura amategeko y’umupira w’amaguru ni urugendo rutoroshye kuko bisaba ko impinduka zemezwa na FIFA n’andi mashyirahamwe akomeye nka UEFA na CAF. Ariko, kubera uburyo za federasiyo zigenda zireba uko umupira w’amaguru urushaho kuba umukino ushimishije, ntibitangaje ko ibitekerezo nka biriya byazigwaho mu bihe biri imbere.
Gerard Pique ntiyiyumvisha uburyo ikipe iva mu kibuga idatsinze igitego maze igahabwa inota ngo ni uko yanganyije n'iyo byakinaga
Iyo ikifuzo cya Gerard Pique kiba cyaratangiye gushyirwa mu bikorwa, Rayon Sports na Gasogi United zari gutaha amaramasa
Gerard Pique ashimanguira ko umufana yishyura amafaranga akajya kureba umupira ashaka kubona ibitego
TANGA IGITECYEREZO