Kuvugira mu ruhame hari igihe biba bitoroshye, cyane cyane ku bantu bagira isoni. Kumva ko ugiye guhagarara imbere y’abantu akenshi wumva ufite ubwoba, umutima ugatera vuba, utazi uko biri bukugendekere. Ariko ugomba kumenya ko kuvugira mu ruhame ari ubumenyi buri wese ashobora kwiga.
Hamwe no gufata ingamba no gukora imyitozo ihagije, nawe ushobora gutanga ikiganiro giteguye neza ndetse kigatanga umusaruro ukomeye. Inyandiko yasohotse mu kinyamakutu Presence Training Medium igaragaza inama z’ingenzi zishobora kugufasha kongera ubushobozi bwo kuvugira mu ruhame n’iyo waba ugira isoni:
Mbere na mbere kumenya impamvu ugira isoni n’ubwoba bwo kuvugira mu ruhame, ni intambwe ikomeye mu kubasha gukemura ikibazo cyawe. Ese uradidimanga? Wenda hari ibintu byabaye mu bihe byashize bigutera ubwoba, nko gusebera mu ruhame? Banza umenye impamvu nyamukuru zigutera ubwo bwoba, zituma wumva ko utabasha kuvugira mu ruhame. Ugomba kandi kumenya intego zawe, n’akamaro k’ibyo ugiye kuvuga. Kumva ko ibyo ugiye kuvuga bifite umumaro, bizagufasha kwihangana no kurenga ubwoba.
Gukora imyitozo ni ingenzi, kandi imwe mu nzira nziza zo kunoza ubuhanga bwawe ni ugufata amajwi n’amashusho y’ikiganiro cyawe maze ukareba ibyo gukosora. Gufata amajwi n’amashusho bigufasha kumenya ibyo ukeneye kunoza, nk’umuvuduko mu mivugire, ibimenyetso n’amarenga ukoresha ndetse n’uburyo usohora ijwi. Ushobora no gusaba inshuti cyangwa umuryango wawe kureba video yawe kugira ngo baguhe ibitekerezo byubaka.
Gukoresha udukuru dusekeje kandi twiza ni ingenzi mu kiganiro, kuko bituma abo ubwira barushaho kugukurikira ndetse n’ikiganiro kikarushaho kuryoha. Niba kwisanzura imbere y’abantu benshi ukababwira inkuru bikugora, ushobora gutangira imyitozo isanzwe ukajya ubwira inshuti zawe inkuru bityo gahoro gahoro ukamenyera kuganira no kuba wakwisanzura mu gihe ugiye kuvuga inkuru mu kiganiro cyawe.
Bimwe mu byiza byo guhangana n’ubwoba bwo kuvuga imbere y’abantu ni ukugerageza kwitabira ibindi biganiro, ukareba uko abandi bategura ibyabo n’uko babitambutsa. Muri ibyo biganiro kandi ugomba kugeragrza kwisangamo kandi ukaba wanabaza ikibazo. Uyu ni umwitozo ugufasha kumenyera kuvuga imbere y’abantu. Uzasanga abantu benshi bari gukurikirana ikibazo uri kubaza, amakosa yawe batayitayeho, bityo bikagufasha kumva ari ibisanzwe maze isoni n’ubwoba wagiraga bigende bigabanuka.
Ikindi ni uko ugomba gukorana imyitozo n’incuti zawe. Ni byiza gukora imyitozo, ariko na none ntuyikore wenyine. Saba incuti zawe kugufasha maze mutangire kujya mwitoreza hamwe musangizanye ibitekerezo kandi mufatanye kunoza uburyo bwanyu bwo gutanga ikiganiro no kuvugira mu ruhame. Ibi bizagufasha wowe n’incuti zawe kongera ubumenyi bwanyu mu buryo bwo kuvugira mu ruhame, kwigirira ikizere no gutanga ikiganiro cyawe neza.
Niba utinya kuvugira imbere y’abantu benshi, si byiza guhita utangirira ku mbaga y’abantu benshi. Tangirira ku bantu bake, nk’incuti zawe cyangwa umuryango wawe, cyangwa mu ishuri wigamo. Aha ni ho uzamenyera kuganira imbere y’abantu kandi bigatuma urushaho kwisanzura mu gihe uri gutanga ikiganiro mu ruhame.
Kuvuga imbere y’abantu ntibigomba kukubera ingorabahizi, uko ugenda ukora imyitozo kandi ugakurikiza izi nama zose bizagufasha kwiyungura ubumenyi ndetse n’icyizere wigirira kikarushaho kwiyongera.
TANGA IGITECYEREZO