RURA
Kigali

MU MAFOTO 100: Tour du Rwanda 2025 isigiye Abaturarwanda ibyishimo bisendereye

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:2/03/2025 22:16
0


Ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, nibwo isiganwa ry’amagare rya mbere muri Afurika rya Tour du Rwanda ryatangiraga aho ryakinwaga ku nshuro ya 17 ribaye mpuzamahanga.



Iri siganwa, ryatangiye hakinwa agace ka Prologue ku ntera ya kirometero 4.3 aho abakinnyi bahagurukiraga ku marembo manini ya BK Arena bagasoreza kuri Sitade Amahoro.

Umukinnyi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Cycling Team ukomoka mu Bubiligi niwe wegukanye aka gace, akoresheje iminota 3 n’amasegonda 48. Ku mwanya wa kabiri haje Fabien Doubey ndetse na Milan Menten bose barushijwe amasegonda 2 n’ibice.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan w'imyaka 25 ubitse Tour du Rwanda ya 2023 yegukanye Agace ka Mbere ka Tour du Rwanda ya 2025 kakinwe ku wa Mbere tariki ya 24 Gashyantare.

Aka gace ka mbere kari gafite intera y'ibilometero 157,8 akaba ari nako karekare muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka, kahagurutse i Rukomo mu karere ka Gicumbi Saa tanu, kanyura mu karere ka Nyagatare na Gatsibo ubundi gasorezwa mu karere ka Kayonza.

Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, ni we wegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, kakinwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare. Ubwo iri rushanwa ryakomezaga ku munsi waryo wa kabiri, hakinwe agace kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu, kaza gusorezwa i Musanze ku ntera y'ibilometero 121.

Ku wa Gatatu ubwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomezaga ku munsi wayo wa 4 hakinwa agace ka Gatatu kavaga i Musanze Saa tanu, kakaza gusorezwa i Rubavu ku ntera y'ibilometero 121, Brady Gilmore yanditse amateka yo kwegukana aka gace nyuma y’uko ari we wegukanye n’aka kabiri.

Umufaransa Joris Delbove ukinira Ikipe ya TotalEnergies yegukanye Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Kane kava i Rubavu kerekeza i Karongi. Ni mu gihe Umubiligi Duarte Marivoet w'imyaka 20 ukinira Ikipe ya UAE, yegukanye Agace ka Gatanu k’iri rushanwa kakinwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Gashyantare 2025, ubwo kavaga i Rusizi kerekeza i Huye.

Naho Nahom Araya w'Ikipe y'Igihugu ya Eritrea yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, kakinwe ku wa Gatandatu ubwo kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia. Agace ka nyum kaje kwitambikwa n'imvura, kegukanwe n'umufaransa Fabien Doubey.

Usibye uburyohe bw’igare ku bakunda imikino muri rusange, n’abakunzi b’imyidagaduro ntibasigajwe inyuma kuko habaye ibitaramo binyuranye byiswe ‘Tour du Rwanda Festival’ byazengurutse mu Turere twa Musanze, Rubavu, Huye, ndetse no mu Mujyi wa Kigali.

Mu bahanzi batanze ibyishimo muri ibi bitaramo harimo Bwiza, Juno Kizigenza, Yampano, Chriss Eazy, Mico The Best,Bushali na Senderi Hit. Ni mu gihe Tasha The DJ ndetse na DJ Brianne na bo batanze ibyishimo ku bakunzi b’umuziki.

Mu mafoto, ihere ijisho uko byari bimeze hirya no hino mu gihugu, uko Abanyarwanda bari bishimiye abakinnyi ba Tour du Rwanda:









 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND