RURA
Kigali

Chriss Eazy agiye guhurira ku rubyiniro na Joe Boy i Burayi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/03/2025 9:43
0


Umuririmbyi Rukundo Christian wamamaye nka Chriss Eazy yagaragaje uruhererekane rw’ibitaramo bikomeye agiye gukorera mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi birimo n’ibyo azahuriramo na mugenzi we Joeboy uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria.



Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro nubwo uyu muhanzi yagiye ataramira mu Rwanda mu bihe bitandukanye. Yaherukaga i Kigali tariki ya 1 Ukwakira 2024, mu rugendo rwagejeje ku ndirimbo ‘Beauty on Fire’ yakoranye na Bruce Melodie iri kuri Album ‘Colorful Generation’. 

Uruhererekane rw’ibitaramo bya Chriss Eazy bitangira ku wa 26 Mata 2025 ataramira muri Poland ahasanzwe habarizwa umukunzi we, akomereza mu Mujyi wa Paris tariki 3 Gicurasi 2025, ni mu gihe tariki 10 Gicurasi 2025 azataramira i Brussels mu Bubiligi. 

Anafite igitaramo azakora tariki 17 Gicurasi 2025 mu gihugu ataratangaza, cyo kimwe n’igitaramo kizaba tariki 24 Gicurasi, icya tariki 31 Gicurasi, tariki 7 Kamena, ndetse na 14 Gicurasi 2025.

Ibi bitaramo byateguwe na Sosiyete ya Team Production isanzwe ifasha abahanzi gukorera ibitaramo cyane cyane mu Bubiligi. Nibo bari gufasha Bwiza mu gitaramo cye azakora tariki 8 Werurwe 2025, ubwo azaba amurika Album ye ’25 Shades’ ashyigikiwe n’abarimo The Ben, Dj Toxxyk, Ally Soudy, Luckman Nzeyimana n’abandi.

Junior Giti washinze Giti Business Group, yabwiye InyaRwanda ko bamaze iminsi igihe bari kwitegura ibi bitaramo, kandi ko hari ibyo bazagenda bahuriramo n’abandi bahanzi.

Yavuze ko hari amahirwe menshi y’uko ibi bitaramo bazabihuriramo n’abandi bahanzi. Ati “Nko mu Mujyi wa Brussels hari abo tuzahurira ku rubyiniro, ni nako bizagenda mu gitaramo tuzakorera muri Poland kuko tuzataramana na Joeboy.”

Junior Giti yavuze ko uretse ibi bitaramo batangaje, ku wa 8 Werurwe 2025 bafite igitaramo bazakorera muri Suede, bazahuriramo n’umuhanzikazi Spice Diana uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugabo anavuga ko bazakorera ibitaramo mu Mujyi ibiri mu Bufaransa, i Lyon ndetse n’i Paris. Ati “Bitewe n’abateguye ibi bitaramo muzagenda mubona ‘Post’ zigaragaza n’abandi bahanzi bazahurira ku rubyiniro na Chriss Eazy, cyo kimwe na ba DJ, abashyushyarugamba. Twe, twakoze iyi kubera ko dufite n’andi matariki azatangazwa mu gihe kiri imbere byose birangiye.

Chriss Eazy uri kwitegura gukora ibi bitaramo, ni umuhanzi w'umunyarwanda ukora injyana ya Afrobeat, akaba n'umwanditsi w'indirimbo ndetse n'umuyobozi wa Ewuana Brand.

Uyu musore yatangiye umuziki mu 2016 ubwo yitabiraga amarushanwa y'impano yiswe "Talent". Mu 2020, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Ese Urabizi?", akurikiraho "Tegereza".

Indirimbo ze zamenyekanye cyane mu Rwanda no mu karere, harimo "Inana", "Amashu", "Sambolela"na "Edeni". Mu Ukwakira 2023, yashyize hanze indirimbo yise "Bana".

Uretse umuziki, Chriss Eazy ni umuyobozi wa Ewuana Brand, inzu y'imideli igamije guteza imbere imideli n'ubuhanzi mu Rwanda. Zimwe mu ndirimbo ze zamenyekanye zirimo nka "Inana", "Amashu", "Sambolela", "Edeni", "Bana" n’izindi.

Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi bakiri bato bafite impano ikomeye mu muziki nyarwanda, akaba akomeje kwagura umuziki we no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Joeboy uzataramana na Chriss Eazy, amazina ye nyakuri ni Joseph Akinwale Akinfenwa-Donus, ni umuhanzi w'umunya-Nigeria wamenyekanye cyane mu njyana ya Afro-pop na R&B. Yatangiye kumenyekana mu 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye yise "Baby", yakunzwe cyane muri Afurika no ku isi hose.

Mu bwana bwe, Joeboy yahuye n'ibibazo by'ubukene byatumaga atabasha kwishyura amafaranga y'ishuri, bikamuviramo kwirukanwa kenshi. Ibi byamuteye ishyaka ryo gufasha abatishoboye, bituma afungura umuryango ugamije kwishyurira abana bari mu buzima nk'ubwo yanyuzemo.

Mu 2023, Joeboy yashyize hanze album ye ya kabiri yise 'Body & Soul', yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Yakoze indirimbo zakunzwe nka "Sip (Alcohol)", "Beginning", na "Don't Call Me Back".

Joeboy yatangije inzu ifasha abahanzi yise 'Young Legend', ifite intego yo guteza imbere impano nshya mu muziki. Yanasinyanye amasezerano y'imikoranire na Warner Music, imwe mu nzu zikomeye mu gutunganya umuziki ku isi.

Joeboy yataramiye mu Rwanda inshuro nyinshi, harimo igitaramo cya Kigali Jazz Junction mu 2020, aho yafatanyije n'abahanzi b'Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye.

Chriss Eazy yatangaje uruhererekane rw’ibitaramo agiye gukorera mu bihugu bitandukanye by’i Burayi
Joeboy azataramana na Chriss Eazy mu gitaramo kizabera muri Poland, ku wa 29 Mata 2025 

Chriss Eazy yari amaze iminsi mu bitaramo bya Tour du Rwanda Festival byabereye hirya no hino mu gihugu 


Ni ubwa mbere Chriss Eazy na Joeboy bazaba bahuriye ku rubyiniro


Uruhererekane rw'ibitaramo Chriss Eazy yamaze gutangaza mu bihugu bitandukanye byo ku Isi

 

KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘SAMBOLERA’ YA CHRISS EAZY

 ">

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'OSADEBE' YA JOEBOY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel bizimana8 hours ago
    Chris izeay tumurinyuma azaha cane umucyo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND