RURA
Kigali

Eddy Kenzo n'abo ahagarariye bakomeje gushakira igisubizo umuziki wa Uganda

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:1/03/2025 22:14
0


Umuyobozi wa UNMF (Uganda National Musicians Federation),Eddy Kenzo, akomeje gufasha mu guharanira iterambere ry'umuziki wa Uganda no guhashya gushishura.



Umuhanzi akaba n'umukuru w'ishyirahamwe ry'abahanzi muri Uganda (UNMF), Eddy Kenzo, yatangaje amakuru mashya ku bikorwa birimo gukorwa mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw'abahanzi muri muzika ya Uganda cyane cyane ku kibazo cyo gushishura indirimbo z'undi.

Mu kwezi kwa Munani umwaka ushize, itsinda ry'abahanzi riyobowe na Kenzo baganiriye n'Umukuru w'Igihugu, Perezida Yoweri Museveni, ku buryo uburenganzira bw'abuhanzi bushobora gukomeza kubungabungwa. Perezida yasabye abahanzi gushaka ibisubizo byubaka kugira ngo uburenganzira bw'abahanzi burindwe hakurikijwe amategeko.

Itsinda ry'abahanzi ryafatanyije n'itsinda ry'abahanga muri sciences baturutse muri Leta bashaka uburyo bugezweho bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kurinda uburenganzira bw'ibihangano by'abahanzi. 

Ibyo babonye byatanze umusaruro, kandi ibyavuyemo byagejejwe kuri Perezida mu nama ikomeye yari igizwe n'Abadepite barimo Hon. Peace Mutuuzo, Hon. Thomas Tayebwa n'abandi bafatanyabikorwa barimo Lilian Mbabazi na Nassuuna Maureen.

Kenzo yatangaje ko Perezida yishimiye cyane ibisubizo byatanzwe n'iri tsinda, maze ashyiraho ko umushinga w'itegeko rishya ryo kuvugurura amategeko ajyanye n'uburenganzira bw'ibihangano ku bahanzi usubirwamo ugashyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo usuzumwe neza.

Ishyirahamwe ry'Abahanzi muri Uganda (UNMF) ryashinzweho mu rwego rwo kurengera uburenganzira bw'abahanzi, kandi umukuru waryo, rukaba rihagarariwe na Eddy Kenzo umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka Sitya Loss, Mariaroza" n'izindi.


Muri Kanama 2024, Eddy Kenzo na bamwe mu bafite ububasha muri muzika ya Uganda bagendereye Perezida Yoweri Museveni






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND