Umunyarwanda w'umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yongewe ku rutonde rw'abantu batwaye ibihembo mu byatanzwe muri Trace Awards 2025, aho yatwaye igikombe cy'umuntu wagaragaraje impinduka "Changemaker."
Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Werurwe 2025 ari kumwe n'abafana abafasha muri Sherrie Silver Foundation bagaruka mu Rwanda bavuye i Zanzibar ahatangiwe ibi bihembo, byabaga ku nshuro ya Kabiri.
Ibihembo byatanzwe bibanjirijwe n'inama yabaye yari igamije kurebera hamwe zimwe mu ngingo zitsa cyane ku muziki wa Afurika, yabaye ku wa 24-25 Gashyantare 2025, hanyuma ibihembo bitangwa ku wa 26 Gashyantare 2025.
Sherrie Silver ari mu bitabiriye umuhango w'itangwa ry'ibi bihembo, ndetse yari yahawe akazi ko kuyobora imbyino zaherekeje indirimbo bamwe mu bahanzi baririmbye.
Ni we watoje ababyinnyi bafashije Diamond ku rubyiniro, yatoje kandi abakoranye na Rema, yari yanotoje abari gukorana na Innoss'B n'ubwo atabonye umwanya wo kuririmba.
Uyu mukobwa yagaragaje ko kugirirwa icyizere muri Trace Awards, ari kimwe mu byo kwishimira. Ndetse, ubuyobozi bwa Trace Group bwamugeneye igikombe cya 'Changemaker' nk'uwagaragaje impinduka mu rugendo rw'imbyino zinyuranye.
Uyu mwaka, ibihembo byagaragaje uko umuziki wa Afurika ukomeje kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, aho Afrobeats, Amapiano, n’izindi njyana z’uyu mugabane zari ku isonga, kuko zabafashije abahanzi bazikora gutwara ibihembo.
Itsinda rya Titom & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo ryatwaye igikombe cy’indirimbo y’umwaka, babicyesha indirimbo yabo ‘Tshwala Bam’, yacuranzwe cyane ku isi yose kubera injyana yayo idasanzwe n’umudiho ugezweho.
Rema wo muri Nigeria yegukanye igikombe cya Album y’umwaka (Album of the year), kubera indirimbo ye ‘Heis’, yerekanye uburyo ashoboye kuvanga Afrobeats n’injyana z’amahanga.
Yatsindiye kandi n’igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist), agaragaza ko akomeje kuba umwe mu byamamare bikomeye muri Afurika. Ndetse n’igikombe cy’indirimbo nziza (Best Music Video) abicyesha indirimbo ye yise ‘DND’, yasohoye tariki 20 Ukuboza 2023.
Indirimbo yahuriweho n’abahanzi (Best Collaboration) yegukanwe na Tam Sir & Team Paiya bo muri Côte d'Ivoire batsinze kubera indirimbo yabo ‘Coup du Marteau’, ifite umudiho wihariye n’ubuhanga bw’abayikoze.
Igihembo cya cya Producer w’umwaka, cyegukanwe na P. Priime wo muri Nigeria, kubera uko yayoboye amashusho y’indirimbo ‘MMS’ ya Rema na Asake, igaragaza ubuhanga bwihariye mu gutunganya amashusho.
Umubyinnyi wabyinnye neza kurusha abandi (Best Dancer) yabaye Makhadzi wo muri Afurika y’Epfo, aho yongeye kwemeza ko ari umubyinnyi w’umuhanga, abikesheje imyiyereko ye idasanzwe.
DJ mwiza w’umwaka yabaye DJ Moh Green wo muri Algeria yatsindiye iki gihembo, agaragaza ko ari umwe mu bavanga umuziki bakomeye muri Afurika.
Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatwaye igikombe cya ‘Best Global African Artist’ abicyesha gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, atsindira iki gihembo.
Umuhanzi w’injyana ya Hip-Hop mwiza yabaye Didi B wo muri Côte d'Ivoire. Yegukanye iki gihembo, kubera ubuhanga bwe mu miririmbire n’imirya ye iteye amabengeza.
Umuhanzikazi w’umugore mwiza (Best Female Artist) yabaye Tyla wo muri Afurika y’Epfo. Yahawe iki gihembo, nk’ishimwe ry’ubushobozi bwe bwo guhanga umuziki wihariye.
Umuhanzi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana: Mercy Chinwo wo muri Nigeria yegukanye iki gihembo kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse za ‘Gospel’.
Abatsinze mu byiciro by’uturere:
Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Igifaransa (Best French-Speaking Artist): Josey wo muri Côte d'Ivoire.
Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Icyongereza mu Burengerazuba bwa Afurika: Ayra Starr wo muri Nigeria. Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Amajyepfo yabaye Tyler ICU.
Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba yabaye Bien wo muri Kenya. Umuhanzi ukorera ururimi rwa Protugal, yabaye Chelsea Dinorath wo muri Angola. Ibihembo bya Trace Awards 2025 byongeye kugaragaza ko umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka no gukundwa ku rwego mpuzamahanga.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo muri Trace Awards yabaga ku nshuro ya Kabiri:
1.Song of the Year
Titom & Yuppe – ‘Tshwala Bam’ (South Africa)
2.Album of the Year
Rema – Heis (Nigeria)
3.Best Collaboration
Tamsir & Team Paiya – ‘Coup du Marteau’ (Ivory Coast)
4.Best Music Video
Meji Alabi – Rema ‘DND’ (Nigeria)
5.Best Dancer
Makhadzi (South Africa)
6.Best DJ
DJ Moh Green – ‘Kelele’ (Algeria)
7.Best Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)
Didi B (Ivory Coast)
Pan-African Awards
8.Best Global African Artist
Diamond Platnumz (Tanzania)
9.Best Male Artist
Rema (Nigeria)
10.Best Female Artist
Tyla (South Africa)
11.Best Live Performance
Fally Ipupa (DRC)
11.Best Producer
P.Priime – ‘MMS’ (Nigeria)
12.Best Gospel Artist
Mercy Chinwo (Nigeria)
Regional Awards
13.Best Artist Eastern Africa
Bien (Kenya)
14.Best Artist (Western Africa Anglophone)
Ayra Starr (Nigeria)
15.Best Artist (Southern Africa)
Tyler ICU (South Africa)
16.Best Artist Francophone Africa
Josey (Ivory Coast)
17.Best Artist (Lusophone Africa)
Chelsea Dinorath (Angola)
International and Diaspora Awards
18.Best Artist (Europe)
Joe Dwet File (France/Haiti)
19.Best Artist (Brazil)
Duquesa (Brazil)
20.Best Artist (Caribbean)
Lea Churro (Reunion Island)
21.Best Artist (Indian Ocean)
Barth (Reunion)
22.Lifetime Achievement Award
D’Banj
Sherrie Silver yahawe iki gihembo ku
mpinduka yagaragaje mu rugendo rw’imbyino zinyuranye
TANGA IGITECYEREZO