RURA
Kigali

Nahom Araya yegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda ya 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/03/2025 14:41
0


Nahom Araya w'Ikipe y'Igihugu ya Eritrea yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025, Umufaransa Fabien Doubey asubirana umwambaro w'umuhondo.



Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tour du Rwanda ya 2025 yari igeze ku munsi wayo wa Karindwi, yakomeje hakinwa agace ka Gatandatu kavaga mu karere ka Nyanza kerekeza mu mujyi wa Kigali kuri Canal Olympia ku ntera y'ibilometero 131,5.

Agace k'uyu munsi kahagurutse abakinnyi bagenda ibilometero bitatu bitabarwa. Bageze ku kilometero cya 13, Umunya-Uganda Shafik Mugalu ukinira Java-InovoTec, yasohotse mu gikundi agenda wenyine imbere.

Ku kilometero cya 13 abandi bakinnyi batandatu aribo Mugisha Moise, Uwiduhaye Mike, Munyaneza Didier (Rwanda), Nsengiyumya Shemu (Java-Inovotec), Niyonkuru Samuel (Team Amani) na Schutte wa Afuria y'Epfo nabo baje kujya imbere baramufata boyarana isiganwa.

Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec yatsindiye amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiwe mu Rukingiro.

Aba bakinnyi barindwi bari bari imbere bakomeje gushyiramo intera y'iminota myinshi ndetse Nsengiyumva Shemu wa Java-InovoTec, yongera kwegukana amanota y'Umusozi wa kabiri yatangiye i Gihanga.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje kwegukana amanota ya Sprint yatangiwe ku Ruhuha naho Ryno Schutte wa Afurika y'Epfo yegukana amanota yo gutambika i Nyamata,

Isiganwa rigeze ku kilometero cya 114 Munyaneza Didier wa Team Rwanda, Shafik Mugalu wa Java-InovoTec na Nsengiyumva Shemu basizwe n'abandi bakinnyi bari bayoboranye isiganwa.

Mu bilometero 5 bya nyuma Mugisha Moise wa Team Rwanda na Niyonkuru Samuel wa Team Amani bagiye imbere basiga Schutte wa Afuria y'Epfo bari bari kumwe. 

Mugisha Moise yagiye imbere ubwo haburaga kirometero 2 gusa birangira Nahom Araya ukinira Eritrea amunyuzeho ubwo bazamukaga ku i Rebero binarangira ariwe wegukanye agace k'uyu munsi akoresheje amasaha 3, iminota 9 n'amasegonda 23.

Abanyarwanda baje hafi ni Mugisha Moise wasoreje ku mwanya wa 4 arushwa amasegonda 22 n'uwa Mbere na Masengesho Vainqueur waje ku mwanya wa 10 arushwa amasegonda 38 n'uwa Mbere.

Umufaransa Fabien Doubey yahise asubirana umwambaro w'umuhondo wari ufitwe na mugenzi we, Joris Delbove, bakinana muri TotalEnergies.

Abanyarwanda baza hafi ku rutonde rusange ni Masengesho Vainqueur uri ku mwanya wa 7 aho arushwa amasegonda 51 n'uwa Mbere, Eric Manizabayo uri ku mwanya wa 12 akaba arushwa umunota 1 n'amasegonda 23 ndetse na Mugisha Moise uri ku mwanya wa 18 akaba arushwa iminota 8 n'amasegonda 41.

Tour du Rwanda ya 2025 izasozwa ejo ku Cyumweru hakinwa agace ka Karindwi kazasenguruka mu mujyi wa Kigali ku ntera y'ibilometero 74.


Nahom Araya wegukanye agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND