Kuva mu myaka 20 ishize bamwe mu bategura ibitaramo mu Rwanda bagiye batekereza gutumira umuririmbyi Chris Brown wamamaye ku Isi ariko rimwe na rimwe bigapfa ku munota wa nyuma. Ni umwe mu bahanzi basaba ibintu byinshi kugirango mukorane, ndetse uko imyaka yagiye izamuka igiciro cyo kumutumira cyagiye kizamuka.
Aherutse gukorera igiatramo gikomeye muri Afurika y'Epfo ahari abantu barenga ibihumbi 94 cyabereye muri FNB Stadium. Nubwo hari abagerageje kwamagana ibi bitaramo kubera amateka ye ajyanye no guhohotera abagore, ibitaramo byarakomeje kandi byitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Uyu mugabo uherutse gusohora indirimbo ' Sensational’ aherutse gutangaza ko abanya-Kenya bifuzaga ko abataramira ariko ntibyakunda bitewe nuko badafite ibikorwa remezo byari kumworohereza kuhataramira.
Umuyobozi wa sosiyete ya Madfun Group isanzwe itegura ibitaramo muri Kenya, Joy Wachira wari mu biganiro na Chris Brown yabwiye Nairobi News ko batagize ikibazo cy’amafaranga uyu muhanzi yabasabaga, ahubwo bagowe n’ikibazo cy’ibikorwa remezo.
Ati “Ntabwo ari ikibazo cy’amafaranga ahubwo ni ibikorwaremezo byacu. Ibyo yatubwiye ni uko icyatumye aduhakanira ari uko Kenya nta bikorwa remezo bihagije byamufasha gukora igitaramo yifuza.”
Inyandiko ziri kuri Internet zigaragaza ko Christopher Maurice Brown [Chris Brown] asanzwe yishyurwa hagati y'amadolari 300,000$ [428,723,625.00] ndetse na $1,000,000 [1,429,078,750.00] ku gitaramo kimwe.
Ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, abantu barenga ibihumbi umunani bo mu bihugu 41 bari bakoraniye mu nyubako ya BK Arena, bihera ijisho igitaramo cy’umuziki John Legend wamamaye mu bihangano binyuranye birimo nka ‘All of me’.
Cyari igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’u Rwanda rushyize imbere kwakira inama n’ibitaramo bikomeye. Gishakimiye kuri ‘Move Afrika’ y’umuryango Global Citizen, hagamije gukora ubukangurambaga mu rwego rw’ubuvuzi no gufasha urubyiruko kubona akazi, birenze gususuruka no gutaramirwa n’abahanzi gusa.
John Legend yataramiye i Kigali abisikana n’umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar wataramiye i Kigali bwa mbere binyuze muri ‘Move Afrika’ mu gitaramo cyabaye ku wa 7 Ukwakira 2023 muri BK Arena. Ni ubwa mbere yari ageze i Kigali, cyo kimwe na John Legend.
Amakuru agera kuri InyaRwanda, yemeza ko ubuyobozi bwa Global Citizen bwatangiye gutekereza gutumira Chris Brown mu gitaramo cya Gatatu cya Move Afrika i Kigali, ndetse bifuza ko mu 2025 byazabera muri Sitade Amahoro iherereye i Remera.
Umuyobozi wa Global Citizens, Huge Evans, umwungiriza we ndetse n’abandi bamuherekeje bari bamaze iminsi mu Rwanda, mu rwego rwo gutegura igitaramo cya John Legend.
Mbere y’uko bava i Kigali, batembereye ibice bitandukanye bya Sitade Amahoro, hagamijwe kureba niba byashoboka ko Chris Brown yahakorera igitaramo.
Iyi sitade yakira abantu barenga ibihumbi 45, ushingiye ku kuntu yubatse bisaba ibikoresho bihambaye, kugirango umuziki ubashe usohoka neza, wumvikane neza.
Si ubwa mbere Chris Brown yaba atekerejwe gutaramira i Kigali, kuko mu mpera za 2024 yaganirijwe, ariko byanga ku munota wa nyuma bitewe na gahunda yari afite.
Bruce Twagira [Bruce Intore] wari wageregeje ibiganiro nawe yabwiye InyaRwanda ko bashakaga ko uyu muhanzi azataramira muri Sitade Amahoro.
Ati "Ibiganiro biracyakomeje nubwo bitakunze muri uyu mwaka. Twari twahisemo ko azataramira muri Sitade Amahoro, kubera ko kugeza ubu ariyo ngari yakwakira abantu benshi."
Bruce yakomeje agira ati "Ntabwo twahuje kubera amafaranga. Kuko ayo twatangaga si yo bo bashakaga."
Chris Brown asanzwe akora ibitaramo mpuzamahanga bikomeye, ndetse asaba kenshi ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku buryo abasha kumanukira ku migozi.
Asaba ko ahantu akorera igitaramo haba hari uburyo bwo kumanuka ku migozi (zipline) kugira ngo ashobore kugaragara mu buryo budasanzwe no gutungurana mu bitaramo bye.
Ibi bituma igitaramo kiba cyihariye kandi kigashimisha abafana be. Urugero, mu gitaramo aheruka gukora, yagerageje kumanuka ku migozi aririmba indirimbo ye "Under Influence", ariko habaho ikibazo cy'ikoranabuhanga bituma ahagarara mu kirere igihe gito.
Iyo Chris Brown agiye gukorera igitaramo mu gihugu runaka, asaba ibi bikurikira:
Amasezerano y'ubwishyu (Booking Fee): Abamutumira bagomba gutanga igice kinini cy'amafaranga mbere y'igitaramo. Ibi bishobora kuba hagati ya 50% na 100% y'igiciro yishyurwa.
Ibikorwa byamamaza: Bisaba ko igitaramo cye gitegurwa neza, kikamamazwa ku rwego ruhagije kugira ngo kizitabirwe n'abafana benshi.
Serivisi z'ubwikorezi (Logistics): Agomba
kugira ubwikorezi bwizewe (Private Jet cyangwa ‘Business class flights’),
imodoka zifite umutekano ndetse n'uburyo bwo gutwara abahanzi bamuherekeza.
4. Icumbi (Accommodation): Asaba Hoteli y’inyenyeri eshanu, ifite umutekano n’aho ashobora kuruhukira neza mbere y’igitaramo.
Ibikoresho bya Stage (Technical Requirements): Bisaba urutonde rw’ibikoresho by’amajwi, amatara ndetse n’icyuma cy’umuriro (generator) kugira ngo hatazagira ikibazo cy’amashanyarazi.
Umutekano (Security): Bisaba ko ahabwa abashinzwe umutekano barimo abashinzwe kumurinda (Bodyguards) n’abashinzwe kurinda igitaramo cyose
Ibikenerwa ku rubyiniro (Rider) – Hari ibyo asaba bigomba kuba biri mu cyumba cye cyangwa ahantu yitegurira, harimo ibiribwa, ibinyobwa byihariye n’ibindi bikoresho yifuza.
Yitwa Christopher Maurice Brown, yavutse ku wa 5 Gicurasi 1989 muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatangiye kuririmba no kubyina afite imyaka 13, aza kumenyekana cyane mu 2005 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere Run It!
Afatwa nk'umwe mu baririmbyi bafite impano yo kubyina ku rwego rwo hejuru, bikaba bimutandukanya n'abandi bahanzi ba R&B.
Mu 2009, yaciye ibintu mu binyamakuru nyuma yo gukubita Rihanna, icyo gihe bakundanaga. Ibyo byatumye afungwa amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo.
Yigeze kujyanwa mu kigo cyita ku bafite imyitwarire idasanzwe kugira ngo bamufashe kwifata mu gihe arakaye. Yashinze CBE (Chris Brown Entertainment) kugira ngo afashe abahanzi bakizamuka.
Yakoze indirimbo zirenga 50 zinjije Miliyoni nyinshi. Indirimbo ze nka Loyal, No Guidance, With You na Under the Influence zabaye ibihangano bikunzwe cyane ku isi.
Yagaragaye muri filime zitandukanye nka Stomp the Yard, Takers na Battle of the Year. Ni se w’abana batatu, kandi akunda kubasangiza ku mbuga nkoranyambaga.
Afite impano yo gushushanya, ndetse amaze gukora imideli n’amashusho anyuranye mu buryo bwa graffiti.
Abayobozi ba Global Citizen basuye Sitade
Amahoro kureba uburyo Chris Brown ashobora kuhakorera igitaramo ku nshuro ye
mbere azaba ataramiye i Kigali
Chris Brown amaze iminsi mu bitaramo
hirya no hino, kandi kenshi asaba ko akorera igitaramo ahantu hafunguye ku
buryo abasha kumanuka neza mu migozi
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SENSATIONAL’ YA CHRIS BROWN
TANGA IGITECYEREZO