Nk’uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri kwezi, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu ndirimbo nshya, harimo
iyitwa ‘Ratata’ y’umuhanzi Diez Dola uri mu bakunzwe cyane n'urubyiruko
muri iyi minsi, yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025. Ni
indirimbo ashyize hanze nyuma ya 'Zangalewa' nayo imaze iminsi ibica bigacika.
Mu bandi bahanzi bakoze
mu nganzo harimo Ben & Chance, Papi Clever & Dorcas, Arsene Tuyi wahuje
imbaraga na Chryso Ndasingwa, umunyabigwi Alex Dusabe, Jesca Mucyowera, Emeline
Penzi uri mu baramyi bari kuzamuka neza mu Rwanda, Kivumbi King, Davy Scott, n’abandi
benshi.
Dore zimwe mu ndirimbo
nshya InyaRwanda yaguhitiyemo zagufasha kwinjira neza muri weekend ya nyuma ya
Gashyantare ari na ko winjira mu kwezi gushya kwa Werurwe 2025:
1.
Ola – Kivumbi King
2.
Cute – Davy Scott
3.
Ratata – Diez Dola
4.
250 girls – Khire ft David D
5. Lowkey
– Golden Juu ft Okkama &
Trizzie Ninety Six
6.
Amavuta y’igiciro – Alex Dusabe
7.
Nyigisha – Ben & Chance
8.
Calvari – Arsene Tuyi ft Chryso Ndasingwa
9.
Nasikia Habari ya Mji – Papi Clever & Dorcas
10.
Irabikoze – Emeline Penzi
11.
Shmwa – John B Singleton ft Rachel Uwineza
12. Wowe utanga ubuzima - Mpano Elysee
13.
Adeyi – Umutare Gaby
14.
Oluwa – Kendo Music
15.
Baravuga – Yee Fanta ft Vocal King
TANGA IGITECYEREZO