RURA
Kigali

Amwe mu magambo yakuwemo! Mavenge Sudi yavuze impamvu yiyitiriye indirimbo zirimo 'Gakoni k'abakobwa'- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/02/2025 10:47
0


Umuhanzi mu muziki gakondo, Mavenge Sudi yatangaje ko yahisemo gusohora indirimbo 'Gakoni k'Abakobwa' n'izindi eshatu zamamaye mu myaka 35 ishize, mu rwego rwo kurinda igihango yagiranye na Kayitare Gaetan wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bajyaga bakorana ibihangano binyuranye.



Imyaka 35 irashize Mavenge Sudi ari mu muziki. Ndetse, afite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari aho akoresha ukuboko kw'ibumoso. Uyu mugabo ni umwe mu banyuze muri Orchestre Inkumburwa ya Makanyaga Abdul, ndetse yemeza ko Makanyaga ariwe wamwigishije gucuranga gitari.

Mu buzima bwe yakoreye ibitaramo hirya no hino mu Rwanda, ndetse mu mpera z'umwaka ushize yataramiye muri Uganda. Nubwo bimeze gutya ariko ntacyumvikana mu bihangano bishya, ahanini bitewe na gahunda yihariye yo kubiha igihe kirekire cyo kubikoraho. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Mavenge Sudi yasobanuye ko kuva yasohora indirimbo 'Gakoni k'Abakobwa' yamwubakiye izina mu buryo bukomeye, ariko kandi byaturutse ku rukundo Abanyarwanda bamweretse.

Ati "Gakoni k'Abakobwa buriya ni indirimbo iririmbwa mu bukwe, kuko ubukwe buba bugizwe n'umuco wa Kinyarwanda ijana ku ijana. 'Gakoni k'Abakobwa' ni indirimbo abantu bakunze, kandi bakunda ibafasha yaba mu gusaba no gukwa no mu kwiyakira, no mu bitaramo nkora, abanyarwanda barayikunda, ariko igitangaje si yo nabanje, igitangaje ni uko nabanje indirimbo bita 'Ku munini'.

Uyu mugabo yasobanuye ko iyi ndirimbo yahimbwe  ari kumwe na mugenzi we Kayitare Gaetan ubwo bari batashye ubukwe. 

Avuga ko Kayitare "Ni nawe nkomoko ya ziriya ndirimbo." Ati "Twari abantu bakundana, bicaraga tugahanga, tukandika ariko akaba afite nka 80% mu bijyanye no kwandika, kuko yandutaga no mu myaka, akankundira ukuntu nari nzi gitari, kandi nawe yari ayizi."

Yavuze ko batashye ubukwe baturutse ahantu hanyuranye, kuko Kayitare yabaga mu Ruhango, ni mu gihe Mavenge yabaga i Nyanza. Ati "Twari tugiye mu muhuro w'umukobwa uzashyingirwa nk'ejo, tugenda dufite gitari, noneho tugeze ahantu, tuba turananiwe turicara, ariko twaje kuhagera."

Mavenge avuga ko mu nzira hari aho bageze barananirwa, batangira gutekereza uko bahanga indirimbo mu rugendo rwabakuye ku Rwesero rwa Nyanza (Aho umusore yavukaga), bakagera ku Munini (Niho umukobwa yavukaga). 

Yasobanuye ko ari kumwe na Kayitare Gaetan bahimbye indirimbo nyinshi, yifashishije gitari ye bwite byatumye buri umwe bayinononsora mbere y'uko bayifatira amajwi kuri Radio. Mavenge Sudi avuga ko yahisemo gusohora izi ndirimbo kubera ko yumvaga ashaka gusigasira igihangano cye na Kayitare.

Ati "Twarabanye cyane cyane! 'Ku Munini' yasohotse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iyo twarayikoranye irasohoka ijya kuri Radio, nyuma ya Jenoside nibwo naje kuyibura, nongera kuyibona nyisubiza kuri Radio. Nabaye mu muryango w'iwabo nk'inshuti y'akadasohoka, ubwo twabaga turi kumwe dusabana, ducuranga izo ndirimbo, dukora ibitaramo. Naje kumenya amakuru ko Jenoside yamuhitanye, navuganye n'abo mu muryango be bampa uburenganzira bwo gukora izi ndirimbo."

Mavenge Sudi yavuze ko hari bamwe mu bo mu muryango wa Kayitare Gaetan baganiriye, bemeranya gukora izi ndirimbo mu rwego rwo gusigasira umurage wa Kayitare. Ariko kandi nawe avuga ko yahisemo kuzikora, kubera ko ari n'indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwiza.

Uyu mugabo yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi, ariko amaze gushyira ku isoko indirimbo enye gusa zirimo 'Gakoni k'Abakobwa', 'Ku Munini', 'Kantengwa' na 'Simbi (Yitwa Cecile)'. Mavenge Sudi avuga ko mu ikorwa ry'indirimbo 'Simbi' hari amagambo yakuyemo Kayitare Gaetan yari yaranditse, kubera ko yumvaga ashaka kujyanisha n'ibihe.

Ati "Hari amagambo nongeyemo Kayitare atari yaranditse, njyanishije n'ibigezweho, bijanye n'ubuvanganzo bundi bugezweho nkurikije aho igihe cyari kigeze, no kuganira n'abandi bantu bakuze. Habayeho kunguka amagambo mashya. Nk'ijambo 'Gakoni k'Abakobwa gatakara ni batahe, ni ijambo nongeyemo."

Mavenge yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi ariko ntaratekereza kuzisubiramo zose. Yavuze ko yajyaga atekereza kuzatoza umwana wa Kayitare kugira ngo azabe ariwe usigarana izi ndirimbo, ariko ntabwo arabasha kubigeraho.

Mavenge asobanura Kayitare nk'umuhanzi wari wagutse mu nganzo 'Ku buryo iyo aba akiriho ubu aba akomeye cyane'. Ati "Yagombaga kuba ari umuhanzi wagutse cyane iyo azaba kuba akiriho. Umurage wo narawusigasiye nanze ko azima, kandi nta nubwo azazima, nibyo twaharaniye, indirimbo nasohoye ni ziriya''.


Mavenge Sudi yatangaje ko indirimbo 'Gakoni k'abakobwa' n'izindi eshatu zamamaye atari ize


Mavenge yavuze ko ubuzima yabanyemo na Kayitare Gaetan ari bwo bwatumye ahitamo gukora indirimbo ze 

Mavenge yavuze ko Kayitare yamusigiye indirimbo nyinshi, ariko ntatekereza kuba yazikoraho 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE N'UMUHANZI MAVENGE SUDI

  ">

VIDEO: Murenzi Dieudonne- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND