RURA
Kigali

Ibyishimo kuri Esther Niyifasha, umukirigitananga wacurangiye John Legend mbere yo kujya i Lagos

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2025 22:01
0


Umukirigitananga Esther Niyifasha yagaragaje akanyamuneza yatewe no gutaramira umuririmbyi w’icyamamare ku Isi, John Legend ubwo yari kumwe n’ikipe yamuherekeje muri Hoteli iherereye mu Karere ka Musanze, mu Majyaruguru y’u Rwanda.



Uyu muhanzi ari kumwe n’abo bakoranye urugendo barimo umujyanama we ndetse n’umugore we Chriss Teigen, bakoreye urugendo rwa mbere mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, bagamije gusura ingagi zo mu Birunga. 

Bavuye gusura ingagi bacumbitse muri Hotel One and Only mbere y’uko bagaruka i Kigali, bagafata urugendo rwabagejeje mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025. 

Umujyanama we witwa Ty Stiklorius, yasohoye amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram yafashwe ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 ubwo bari bacumbitse muri iriya Hotel, agaragaza Esther Niyifasha abataramira yifashije inanga ya Kinyarwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Esther Niyifasha yavuze ko kuba ariwe watoranyijwe gutamira aba bashyitsi atabifata nk’ibintu byoroshye, ahubwo ni igisobanuro gikomeye cyane cyane mu rugendo rw’umuziki, no guhesha ikuzo umuziki gakondo.

Ati “Ku cyumweru nacurangiye John Legend n’umugore we, ndetse n’itsinda bari bazanye i Musanze. Kuri uriya munsi rero, umujyanama wa John Legend ‘Ty Stiklorius’ yari afite isabukuru y’amavuko, mbese wari umunsi udasanzwe kuri we. Rero, narabacurangiye, ndetse mpitamo indirimbo nziza zo kubacurangira. Mu ndirimbo hagati nagiye nshyiramo n’amazina ye mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza, no kumushimisha.”

Esther Niyifasha yavuze ko nubwo atabashije gufata ifoto ari kumwe na John Legend, ariko ‘mu byo nabonaga yishimiye uburyo namucurangiye’. 

Yasobanuye ariko ko umujyanama wa John Legend, bahanye nimero za telefone ‘ku buryo niteze ko n’ikindi gihe twazavugana’.

Yungamo ati “Ni ibintu byanshimishije cyane! Byakoze ku mutima wanjye. Kuko barabyishimiye cyane, bumva inanga, nabo bibanejeje, nanjye ndushaho kwishima, numva ko dufite umwihariko wacu kandi mwiza ufite agaciro, aho wajya hose wagira igikundiro nk’abandi banyamahanga.”

Rero, kuba narabashije kumucurangira, bakabireba bakabyishimira, ndi mu byishimo bikomeye nyine nyuma yo kubacurangira.”

Esther Niyifasha ni umukirigitananga w'umunyarwandakazi uzwiho ubuhanga mu gucuranga inanga, igikoresho gakondo cy'umuziki w'u Rwanda. Avuka mu muryango w'abahanzi, akaba umuvandimwe w'umukirigitananga Deo Munyakazi.

Mu rugendo rwe rw'ubuhanzi, Esther yitabiriye ibitaramo bitandukanye, harimo n'ibyo ku rwego mpuzamahanga. Mu kwezi kwa Kanama 2024, yakoze igitaramo cye cya mbere hanze y'u Rwanda, mu iserukiramuco rya Kölbingen Festival mu Budage, aho yerekanye umwihariko w'umuco nyarwanda abinyujije mu gucuranga inanga.

Afite intego yo guteza imbere umuziki gakondo no gushishikariza abari n'abategarugori kwitinyuka no kugaragaza impano zabo. Yagize ati: "Nifuje gutanga ubutumwa bukangurira abari n’abategarugori kwitinyuka bakagaragaza impano zabo mbasaba no gusigasira umuco wacu."

Mu bikorwa bye bya muzika, yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo "Urashoboye" n'"Urumuri", aho akoresha inanga mu njyana gakondo, agahuza n'ibindi bikoresho bya muzika nka gitari. Ibi bikorwa bigamije gusigasira umuco no kuwumenyekanisha ku rwego mpuzamahanga.

Esther Niyifasha akomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki gakondo no gusigasira umuco nyarwanda, by'umwihariko abinyujije mu gucuranga inanga no gushishikariza abandi gukunda umuco wabo.

Umujyanama wa John Legend, Ty Stiklorius yasohoye amashusho agaragaza Esther Niyifasha abataramira
 

Esther yavuze ko gutaramira John Legend byahuriranye n’isabukuru y’umujyanama we Ty Stiklorius 

John Legend yageze i Kigali bwa mbere yitabiriye igitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi umunani 


John Legend n'abo bari kumwe, basuye ingagi zo mu Birunga, n'ibindi byiza bitatse u Rwanda

 

John Legend ategerejwe mu cya ‘Move Afrika’ cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, kibera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND