Ikipe ya Manchester United yemeje ko igiye kwirukana abandi bakozi bari hagati ya 150 na 200 ndetse ikanakuraho ibiryo by'ubuntu yatangaga ku bakozi bayo mu rwego rwo kugabanya amafaranga isohora.
Kuba Umwongereza Sir Jim Ractliffe yagera muri iyi kipe y'amashitani atukura ayiguzemo imigabane yagiye akoresha uburyo butandukanye kugira ngo arebe ko yagabanya amafaranga isohora buri mwaka.
Muri ubu buryo harimo no kugabanya abakozi ifite aho mu mpeshyi y'umwaka ushize hirukanywe abagera kuri 250.
Nk'uko bitangazwa na The Athletic, Sir Jim Ractliffe uri kwizihiza umwaka umwe ageze muri Manchester United yafashe umwanzuro ko agiye kugabanya abandi bakozi bari hagati ya 150 na 200.
Umuyobozi mukuru muri Manchester United, Omar Berrada yavuze ko bafite inshingano zo gutuma Manchester United itsinda mu byiciro byose.
Yagize ati "Dufite inshingano zo gushyira Manchester United ku mwanya ukomeye kugira ngo amakipe yacu yose atsinde haba mu bagabo, ay'abagore ndetse n'ay'abato. Turi gutangiza ingamba zinyuranye zizahindura kandi zivugurura iyi kipe".
Yavuze ko mu ngamba bari gutangiza hari abo zizagiraho ingaruka. Yagize ati "Ku bw'amahirwe macye, ibi bivuze ko hari imyanya y'abakozi azagaba nyuma kandi tubabajwe nuko hari abo dukorana bizagiraho ingaruka. Icyakora, aya mahitamo akomeye arakenewe kugira ngo iyi kipe yongere guhama mu rwego rw’amafaranga."
Yavuze ko mu myaka itanu yikurikiranya iheruka batakaje amafaranga menshi kandi ibi bidashobora gukomeza. Ati: "Twatakaje amafaranga mu myaka itanu yikurikiranye.
Ibi ntibishobora gukomeza. Ibintu bibiri byingenzi dushyira imbere nkikipe ni ugutanga intsinzi mukibuga cyabafana bacu no kuzamura ibikoresho byacu. Ntidushobora gushora muri izi ntego kandi dukomeje gutakaza amafaranga".
Biteganyijwe ko bamwe mu bakozi bazatangira kwirukanwa muri Manchester United guhera muri Mata uyu mwaka kuzageza muri Nyakanga.
Ikipe ya Manchester United Kandi yafashe umwanzuro ko amafunguro ya Saa sita y'ubuntu yatangaga ku bakozi bayo iyakuraho.
Hari n'abakozi bakoreraga kuri Old Trafford bazajyanwa ku kibuga cy'imyitozo cya Carrington akaba ariho bagira ibiro.
Uku gukuraho ibiryo iyi kipe yahaga abakozi bayo bizatuma izigama agera kuri miliyoni 1 y'Amayero buri mwaka.
Mu myaka 3 iheruka Manchester United yahombye agera kuri miliyoni 300 z'Amayero.
Sir Jim Ractliffe kuva yagera muri Manchester United ari gushaka uko iyi kipe yareka gukomeza gutakaza amafaranga
TANGA IGITECYEREZO