Urusengero rwa Lakshmi Marasimha Swamy rwo mu Buhinde, ruratangaje cyane ndetse usanga abantu benshi barusura cyane abandi bahiga kuzarusura byibuze rimwe mu buzima bwabo, kubera ubwiza bwarwo n’amateka yarwo atangaje. Ushobora kuba ari ubwa mbera urwumvise! Menya amateka atangaje n’ibindi byinshi kuri rwo.
Nk’uko tubikesha hindutemplez.com, urusengero rwa Lakshmi Narasimha Swamy ruri mu ntera ingana n’ibirometero 150 uvuye i Hyderabad.
Ku gasongero k’uru rusengero ruri mu ishusho y’ikiyoka kinini kiri
mu ibara rya “Orange”, hariho igishusho cy’imana yabo bita nyagasani Krishna
cyangwa “lord Krishna”. Uru rusengero
rwibutsa imwe mu nkuru ya lord Krishna ubwo yabyiniraga ku mutwe w'ikiyoka cya
dayimoni Kaliya.
Ushobora kwibaza uti ese iyi abantu bijyira muri uru
rusengero baca he? Mu kanwa, mu murizo, cyangwa hari inzugi zashyizweho ku
bindi bice? Ariko igitangaje ni uko ku gihimba cy’iki kiyoka ari ho
binjirira basa nk’abari kwinjira mu nda y’iki kiyoka kinini.
Ku nkuta z’imbere muri urwo rusengero, hagiye hamanitse amashusho atandukanye yerekana amateka y’imana zabo, nk’amateka ya Prahalada na Hiranyakasipu.
Ku mpera z’uru rusengero, inyuma nyine ahagana ku
murizo, naho hari igishusho cya nyagasani Narasimha yica umwami w'abadayimoni Hiranyakasipu.
Hafi y’umunwa w'iki kiyoka kandi , hari ishusho ya nyagasani Narasimha.
Iyo witegereza uru rusengero rwa Lakshmi Narasimha
Swamy ubona bisa nk’ibitangaje cyane
kandi biryoheye ijisho, cyane cyane iyo uhagaze ku musozi uteganye narwo, aho uba ubona ubwiza butangaje ndetse ukabasha no kureba neza umujyi
wa Vemulawada.
Uru rusengero ruzengurutswe n’ibiti byiza ndetse n’ibindi
bimera. Iyo ubyitegereza ubona rwubakanye
ubuhanga, ruri hagati y’ibimera by’icyatsi kibisi, ndetse rukaba ruri hafi y’umugezi
wa Godavali. Ni urusengero kwandi rusa n’urwometse ku rutare rweguriwe
nyagasani Vishnu.
Uru rusengero rudasanzwe kandi rufite n’ahandi hantu
h’uburanga buhebuje nko mu ndake zitandukanye zirugize harimo indake ya Paraveg
Caves Jawai ari nayo benshi bakunda kubera uburanga bw’ibikoresho birimo , aho
abantu benshi bakunze gusohokana n’abakunzi babo ndetse hari n’abahajya mu gihe
cy’ukwezi kwa buki abandi bakahakorera ibirori bitandukanye.
Katrina na Vicky bizihirije isabukuru y'igihe bamaze bashyingiranwe mu ndake y'uru rusengero
Muri abo hari mo abitwa Katrina Kaif na Vicky Kaushal
bahizihirije isabukuru y’igihe bamaze barushinze. Bavuga ko bahisemo kuba ari
ho bizihiriza isabukuru yabo kubera amateka yaho atangaje, ubwiza bwaho,
ndetse no kuba bafite inyubako nziza zirimo ibikoresho byiza kandi hasa neza
ku buryo bumvaga ko nta handi bahitamo uretse ho.
Abasura uru rusengero bagira amahirwe yo kumenya
imico itandukanye yo mu Buhinde, aho ku mugoroba haba igitaramo kigaragaramo
ibikorwa bitandukanye by’umuco birimo imbyino, indirimbo, ibihangano gakondo n’ibindi.
Aha kandi hamurikwa ibiribwa byaho, aho hamurikwa amafunguro y’ubwoko 50 burenga
ndetse n’ibinyobwa bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO