RURA
Kigali

Imyenda iri kugaragara muri Tour du Rwanda n’abakinnyi bazajya bayambara - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/02/2025 9:43
0


Umwenda w’umuhondo uhabwa umukinnyi ufite ibihe byiza muri Tour du Rwanda wongeye gutangwa na Visit Rwanda, mu gihe umwenda wa Amastel uzajya uhabwa umukinnyi wegukanye agace ka Tour du Rwanda.



Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, nibwo isiganwa ry’amagare rya mbere muri Afurika rya Tour du Rwanda ryatangiraga aho ryakinwaga ku nshuro ya 17 ribaye mpuzamahanga.

Iri siganwa, ryatangiye hakinwa agace ka Prologue ku ntera ya kirometero 4.3 aho abakinnyi bahagurukiraga ku marembo manini ya BK Arena bagasoreza kuri Sitade Amahoro.

Umukinnyi Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Cycling Team ukomoka mu Bubiligi niwe wegukanye aka gace, akoresheje iminota 3 n’amasegonda 48. Ku mwanya wa kabiri haje Fabien Doubey ndetse na Milan Menten bose barushijwe amasegonda 2 n’ibice

Nyuma y’aka gace, nk’ibisanzwe, hatanzwe ibihembo ku bakinnyi bitwaye neza, ndetse bakaba ari bo bazabikomezanya hakinwa umunsi wa kabiri.

Abakinnyi bahembwe

Aldo Taillieu 

Yahembwe na Visit Rwanda nk’umukinnyi wakoresheje ibihe bike, ndetse kuri uyu wa Kabiri araba yambaye umwenda w’umuhondo wanditseho Visit Rwanda.

Ikipe nziza yabaye ikipe ya Lotto Cycling Team yahembwe n’uruganda rw’Inyange ari narwo rumaze igihe ruhemba ikipe nziza muri Tour du Rwanda.

Ruhumuriza Aime ukinira ikipe ya May Stars yahembwe na Canal+ nk’umukinnyi mwiza w’umunyarwanda ukiri muto, aho kuri uyu wa Kabiri ajya mu muhanda yambaye umwenda wa Canal+. 

Ikindi wamenya kuri Ruhumuriza Aime ni uko ari we mukinnyi muto uri muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka ku myaka 18 y’amavuko.

Kieran Gordge ukinira ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo, niwe wahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika ukiri muto, aho yahembwe na Mobile  Money Rwanda Ltd ndetse kuri uyu wa Mbere akaba ariwo mupira yambara.

Aldo Taillieu kandi wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025 ni nawe mukinnyi wegukanye igihembo cy’umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kinini, akaba yahembwe n’uruganda rwa Ingufu Gin.

Joshua Dike ukinira ikipe ya Afurika y’Epfo, yahembwe na RwandAir nk’umukinnyi mwiza w’umunyafurika.

Umunyarwanda witwaye neza, yabaye Masengesho Vainqueur ukinira ikipe ya Team Rwanda akaba yahembwe na Centrika. Uyu Masengesho, Tour du Rwanda iheruka, yabaye umunyarwanda wa kabiri witwaye neza nyuma ya Manizabayo Eric bakunze kwita Karadio.

Joris Delbove ukinira ikipe ya Team Total Energies yahembwe nk’umukinnyi wasaruye amanota menshi, akaba yahembwe na Total Energies.

Milan Menten ukinira ikipe ya ya Lotto Cycling Team yahembwe na Forzza Game nk’umukinnyi mwiza w’umuzamutsi.

Aldo Taillieu ukinira ikipe ya Lotto Cycling Team yongeye kwegukana igihembo cya 3, aho yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto, akaba yahembwe na Prime Insurance.

Aldo Taillieu kandi yongeye yegukana igihembo cya kane, igihembo cy’umukinnyi wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, aho yahembwe na Amastel.

Kuri uyu wa mbere, abakinnyi barakina agace ka kabiri ka Tour du Rwanda aho bahagurukira mu Rukomo berekeza mu karere ka Kayonza ariko baciye i Nyagatare, ndetse aka gace kakaba ariko karekare kazaba kari muri iri siganwa kuko kangana na Kirometero 157.8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND