RURA
Kigali

Nyuma ya ‘Convention’, Senderi Hit yagarukanye indirimbo y’urukundo- YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/02/2025 22:35
0


Umuhanzi umenyerewe mu ndirimbo zitsa ku burere- mboneragihugu, Nzaramba Eric wamamaye mu muziki nka Senderi Hit yatangaje isohoka ry’indirimbo ye nshya yise “Iyizire Chou”, ni nyuma y’imyaka itanu yari ishize adakora cyane ku ndirimbo zibakiye ku rukundo.



Iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, mu gihe uyu muhanzi ari kwitegura kuzaririmba mu bikorwa biherekeza isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, rizatangira kuri iki Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025. 

Senderi asohoye iyi ndirimbo, kandi nyuma y’uko aherutse kwegukana igikombe cy’umuhanzi w’ibihe byose mu byatanzwe muri Kalisimbi Entertainment Awards.

Yabwiye InyaRwanda, ko yahisemo gusohora iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) mu rwego rwo kuticisha irungu abafana n’abakunzi b’umuziki, ariko kandi yatangiye no gutegura ikorwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo.

Ni indirimbo avuga ko irimo amagambo meza y’urukundo, buri wese yakwifashisha cyane cyane urukundo. Ati “Ni indirimbo natuye cyane cyane abakundana, buri wese aho ari ajye ayumva, ayisangize mugenzi we, mbese buri wese yibonemo. Ndasaba itangazamakuru gukomeza kunshyigikira kuri buri gihangano cyose nshyira hanze.”

Uyu muhanzi yavuze ko imyaka itanu yari ishize adakora ku ndirim bo z’urukundo, kuko yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise ‘Convention’ yakoranye na Bruce Melodie, umuhanzi bubatse ubushuti mu bihe bitandukanye.

Avuga ati “Ntabwo ari uko inganzo yari yakamye ijyanye n’indirimbo z’urukundo, ahubwo nari nabanje kwita cyane ku ndirimbo zigaruka ku Ngabo, ubutwari, kurinda ibyagezweho, gukangurira abantu gukomera ku ntego yo kubaka igihugu n’ibindi.”

Senderi Hit ni umwe mu bahanzi bazwi cyane mu Rwanda, cyane cyane mu njyana ya Afrobeat, Dancehall, na Afro-pop.

Azwiho gukora indirimbo zifite umudiho wihariye, ziganjemo ubutumwa bushimisha abantu, ibirori, no gushimangira umuco w’u Rwanda. Yakoze indirimbo nka Jalousie, Icyomoro, Nsomyaho, Nta Cash, n’izindi nyinshi zakunzwe cyane. 

Senderi ni umwe mu bahanzi bafite imbaraga nyinshi ku rubyiniro, akoresha imikino n’ibikorwa bishimisha abafana.

Yakoze indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka, harimo izo yahanze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu, izishishikariza urubyiruko kwitinyuka, n’izirata igihugu.

Akunda kwiyita Senderi International Hit, agaragaza ko ari umuhanzi ufite indoto zo kurenga imipaka y’u Rwanda. Akunda kuvuga ku bukire n’iterambere mu ndirimbo ze, rimwe na rimwe akavuga ko akunda "cash" no kwishimisha.

Ni umuhanzi ukunda gutebya, kandi amagambo ye akunze gusetsa abafana, ibyo bikamufasha kugira abakunzi benshi.

Uretse umuziki, akunda gutanga ubutumwa bw’iterambere n’icyizere mu bantu, akoresheje indirimbo no kwitabira ibikorwa bitandukanye mu gihugu.

Senderi ni umwe mu bahanzi batanga ishusho y'umuziki utera ishema abanyarwanda, by’umwihariko abashaka kwidagadura no kwishimira umuco wabo.


Senderi Hit yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Iyizire Chou’ yari amaze igihe ari gukoraho, yakozwe na Trackslayer 

Senderi yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kuticisha irungu abakunzi be muri iki gihe  

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO NSHYA ‘IYIZIRE CHOU’ YA SENDERI HIT

 ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND