Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abahanga mu bya siyansi bemera ko bishoboka cyane ko hari ibinyabuzima ahandi mu isanzure.
Ibyavuye mu bushakashatsi
Ubushakashatsi bwakorewe ku bahanga mu by'ubumenyi bwagaragaje ko 86.6% by’abahanga mu bya astrobiologie bemera ko hari ubuzima bw’ibanze ahandi mu isanzure. Abatageze kuri 2% barabihakanye, naho 12% barifashe nk'uko tubikesha The conversation.com.
Ku bijyanye n'ubuzima burenze ubw’ibanze 67.4% bemeye ko bibaho, naho ku binyabuzima bifite ubwenge (intelligent life), 58.2% bemeye ko bishoboka. Ibi byerekana ko abahanga benshi bemera ko ubuzima bushobora kubaho ku yindi mibumbe, kabone nubwo butaba bufite urwego rumwe nk’urwa muntu.
Impamvu abahanga batekereza ko ubuzima bushoboka ku yindi mibumbe
Nubwo nta kimenyetso gifatika cy'ibinyabuzima byo ku yindi mibumbe kiraboneka, hari ibimenyetso byerekana ko bishoboka.
Muri iyo mibumbe harimo ifite ibidukikije bishobora guturwamo mu isanzure, nk’amazi munsi y’ubutaka bwa Marisi, ndetse n’imibumbe nka Europa na Enceladus, ifite inyanja zishobora guturwamo n’ibinyabuzima.
Urebye imibare, niba hari miliyari 100 z’imibumbe ishobora guturwaho ubwo amahirwe yo kugira ubuzima kuri buri mubumbe ni 1 kuri miliyari 1, bivuze ko hari indi mibumbe ifite ubuzima.
Kuki abahanga bose batemera iyi ngingo?
Mu bushakashatsi, 12% bahisemo kutagira uruhande babogamiraho, bishobora guterwa no kuba ubumenyi bwa siyansi busaba ibimenyetso bifatika mbere yo kwemera ibintu.
Iyo turetse abataragize uruhande babogamiraho tukareba impande ebyiri usanga ibisubizo byerekana ko 97.8% by’abashakashatsi bemera ko ubuzima bw’ahandi bushoboka.
Ubushakashatsi bwerekana ko abahanga benshi bemera ko hari ubuzima ku yindi mibumbe, nubwo hatari ibimenyetso bifatika. Guhishura ibi bimenyetso bizasaba ubushakashatsi bwimbitse, harimo gukomeza kohereza ibyuma bya siyansi kuri Marisi, Europa, na Enceladus kugira ngo hashakwe ibimenyetso bifatika.
Iyi nkuru ishingiye ku bushakashatsi bwakozwe na Peter Vickers wo muri Kaminuza ya Durham, Henry Taylor wo muri Kaminuza ya Birmingham, na Sean McMahon wo muri Kaminuza ya Edinburgh, bwatangajwe muri Nature Astronomy.
Ibyo twahoze tureba mu ma filime bishobora kuzaba impamo tukagira imikoranire ya hafi n'ibindi binyabuzima
Kuba umubumbe wa Europa ufite amazi hashobora kuba hafasha ibinyabuzima kuhaba
Abashakashatsi bemeza ko umubumbe wa Enceladus ufite inyanja ishobora guturwamo n'ibinyabuzima
TANGA IGITECYEREZO