Kaporali Eliah Cinotti, Umuvugizi w'Ingabo zirinda Papa, yashyize ahagaragara amakuru asobanutse nyuma y'ibivugwa ko izi ngabo zaba zirimo gutegura umuhango wo gushyingura Papa. Avuga ko aya makuru ari ibihuha biri gukwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kaporali Cinotti, yavuze ko ibyavuzwe nta shingiro bifite, kandi ko Ingabo zirinda Papa zikomeje inshingano zazo uko bisanzwe. Yongeyeho ko bamenye amakuru y’ibihuha bivugwa, ariko bakomeje kubungabunga umutekano wa Papa, ndetse no gukora akazi kabo mu buryo busanzwe.
Inkuru dukesha ikinyamakuru, Catholic News Agency, ivuka ko Kaporali Cinotti yasabye abumva ibihuha nk’ibi kwirinda cyane kwemerera ibitekerezo bidafite gihamya kuko akenshi biba ari ibinyoma, yavuze kandi ko ingabo zirinda Papa zimusabira ko yakira vuba, kugira ngo akomeze inshingano ze.
Yashimangiye ko nubwo inkuru zikwirakwira mu bitangazamakuru n'imbuga nkoranyambaga zishobora kuzana urujijo, ariko Ingabo zirinda Papa zikomeje gukora mu buryo bwa kinyamwuga.
TANGA IGITECYEREZO